Siporo

Miss Kundwa Doriane yibarutse

Miss Kundwa Doriane yibarutse

Nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane yibarutse imfura ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Miss Kundwa Doriane wakunze kugira ibanga ubuzima bwe bw’urukundo, mu minsi yashize nibwo yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka ’Baby Shower.’

Nyuma yo kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, umwaka wakurikiyeho yahise ajya gutura muri Canada aho yagiye agiye kwiga.

Mu mwaka ushize akaba yari mu Rwanda aho yari yaje gusura inshuti, abavandimwe no kubonana n’umukunzi we uba mu Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2026 nibwo yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima, Bachelor of Health Sciences, muri Ontario Tech University.

Miss Kundwa Doriane yibarutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top