Siporo

Umushinga wa FERWAFA na RPL w’abakinnyi bato ku rupapuro rw’umukino ntiwaba ukenewemo ikirungo?

Umushinga wa FERWAFA na RPL w’abakinnyi bato ku rupapuro rw’umukino ntiwaba ukenewemo ikirungo?

Itegeko riteganya ko buri kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba kuba ifite byibuze abakinnyi batatu batarengeje imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino, rishobora kutazagira icyo rifasha cyane aba bakinnyi.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2026-27 utangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Urwego Rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) bashyizeho amabwiriza n’amategeko azagenga iyi Shampiyona.

Muri ayo mategeko n’amabwiriza harimo kuba ikipe igomba kuba ifite abakinnyi batatu ku rupapuro rw’umukino batarengeje imyaka 21 kandi b’Abanyarwanda.

Ubyumvise wakumva ari byiza, ni nako bimeze gusa bisa nk’aho hari ikirungo kiburamo kugira ngo noneho babe banatanga umusaruro.

Iri tegeko ryakabaye rinateganya iminota runaka abo bana bagomba guhabwa yo gukina, kuko kujya ku rupapuro rw’umukino ni kimwe no kujya mu kibuga ni ikindi.

Umutoza wa Sunrise FC, Banamwana Camarade ni umwe mu bagaragaje izi mpungenge aho yagize ati "Nibashyiremo ko abana bakina. Bitabaye ibyo umuntu agomba gushyiramo abakinnyi bakuru baza kumufasha."

U rupapuro rw’umukino rujyaho abakinnyi 20 barimo 11 baba babanje mu kibuga, bivuze ko ku ntebe y’abasimbura hariho abakinnyi 9.

Muri aba bakinnyi 9, inshuro nyinshi kandi mu makipe menshi niho uzasanga abo bakinnyi batatu, bivuze ko hasigaye 6, ikipe yemerewe gusimbuza abakinnyi 5 gusa. Kugira ngo uwo mwana azisange muri bakinnyi bakina, bisaba kuba bafite impano idasanzwe cyangwa yaramaze kuba umukinnyi ukuze (mature).

Amwe mu makipe yabifashe nk’umuhango, avuga ko azajya abashyira ku rupapuro kuko itegeko ribiteganya ariko kuba bahabwa umwanya wo gukina byo bigoye.

Iyi ishobora kuzaba imbogamizi kuri aba bakinnyi kuko umukinnyi uri muri iyi myaka nibwo aba akeneye gukina imikino myinshi, bamwe bakabona ko byakabaye ari byiza kuri iyo myaka bari mu makipe babona umwanya wo gukina kuruta kujya kwicara ku ntebe badakina.

Hari na bamwe batabona impamvu yabyo aho bavuga ko ikipe itagategetswe abakinnyi igomba gukinisha, bakaretse mu gihe abo bana baba bafite impano amakipe akabagura ariko bitabaye itegeko.

Yego hari abakina bagatanga umusaruro, gusa abo si uko bazanywe mu ikipe kubera impuhwe ahubwo bafite ubushobozi nka Elie Tatou Rayon Sports yakuye muri Mukura VS ntiyamuzanye kuko ari umukinnyi uri munsi y’iyo myaka, ni umukinnyi wari uje gutanga umusaruro.

Muhoza Daniel ni we wazanywe muri iyo shusho ariko na we yakinnye icyiciro cya mbere, impano ye n’imibare byaramuvugiraga ko ashobora kuvamo umukinnyi mwiza ariko se nko muri APR FC, ubu abo bana bazakina ryari?

Mu busanzwe nta mwihariko wakabayeho w’imyaka runaka, umukinnyi ushoboye ni we ujya mu kibuga imyaka yaba afite yose, gusa mu gihe haje itegeko ryorohereza bamwe, hakagiyeho n’ingingo ibafasha kuko bamwe bizarangira badakinnye.

Nta mutoza wanga umukinnyi mwiza imyaka yaba afite yose, ni nayo mpamvu hari abafite iyo bakina hari bakuru babo bicaye barimo babafana.

Abakinnyi batarengeje imyaka 21 mu makipe menshi bashobora kutazahabwa umwanya wo gukina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top