Siporo

Mu ijwi rituje Dauda yatakambiye cyane abakunzi ba APR FC, abaha isezerano

Mu ijwi rituje Dauda yatakambiye cyane abakunzi ba APR FC, abaha isezerano

Seidu Yussif Dauda yatakambiye bikomeye abakunzi ba APR FC abasaba ko baza kubashyigikira ku mukino wa Vipers SC, abasezeranya ko batari bubatenguhe.

APR FC uyu munsi irakina umukino usoza itsinda A muri CECAFA Kagame Cup irimo kubera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga 2026.

Ni umukino uteganyijwe saa 19h00’ kuri Stade Amahoro. APR FC igiye kuwukina isa nk’aho yamaze gusezererwa itazagera 1/2 nubwo mu mibare bigishoboka.

Nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup, abakunzi ba APR FC basa n’abayirakariye.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri iyi kipe ukomoka muri Ghan, Seidu Yussif Dauda akaba yatakambiye bikomeye abakunzi b’iyi kipe, abasaba ko batazabatererana bakaza kubashyigikira.

Ati "Bakunzi ba APR FC, dufite umukino duhuramo na Vipers SC kuri Stade Amahoro, mutubabarire, turabinginze na none muzaze kudushyigikira muri benshi."

Yakomeje abasezeranya ko batazabatenguha ahubwo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

Ati "Turabasezeranya ko tutazabatenguha, muzaterwa ishema natwe. Mutubabarire ibindi byose tubishyire ku ruhande, turabakeneye ngo mudushyigikire, dukeneye amasengesho yanyu. Turabashimira uko mudushyigukira."

Kugira ngo APR FC igere muri 1/2, birasaba ko byibuze itsinda Vipers SC 4-0 kandi Gor Mahia igatsondwa cyangwa ikanganya na Garde Républicaine.

Dauda yatakambiye abakunzi ba APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top