Siporo

Nahitamo gukina na Rayon Sports aho gukina na Etincelles FC cyangwa Amagaju - Djibril Ouattara

Nahitamo gukina na Rayon Sports aho gukina na Etincelles FC cyangwa Amagaju - Djibril Ouattara

Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko kuri we yahitamo gukina na Rayon Sports aho gukina n’amakipe mato nka Etincelles FC n’andi kuko aba yakaniye cyane.

Ni mu myiteguro yo kwitegura umukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyiyona ya 2025-26 uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda, Cheikh Djibril Ouattara agaruka kuko yiteguye uyu mukino, yavuze ko kuri we ari umukino yishimira gukina.

Yavuze ko ari umukino w’amakipe ari ku rwego rumwe ndetse we yahitamo gukina kuruta uko yakina na Etincelles FC, Amagaju FC n’andi mato.

Ati "Ku giti cyanjye njye nahitamo gukina na Rayon Sports kuruta uko nakina na Etincelles FC, Amagaju FC kubera ko aba ari imikino ikomeye ariko gukina na Rayon ni umukino uba ufunguye."

"Rayon ni ikipe ikomeye, APR FC ni ikipe ikomeye buri wese aba ashaka gukina, umukino uba ufunguye. Ntekereza ko ba myugariro b’Amagaju cyangwa Etincelles baba bakaniye cyane kuruta aba Rayon Sports."

Yakomeje avuga ko atari ikibazo cy’uko iyi mikino y’amakipe mato baba bayisuzuguye ahubwo aya makipe aba yaje yazanye intwaro zayo zose.

Ati "Ntabwo ari cyo kibazo kuko iyo ugiye gukina n’aya makipe usanga yazanye intwaro zayo zose zishoboka mu gihe iyo ugiye gukina na Rayon cyangwa Police FC aba ari amakipe afite abakinnyi bafite abakinnyi basa n’aho bari ku rwego rumwe, uba ari umukino ushimishije."

Kugeza ubu APR FC ni iya kabiri n’amanota 55 mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 47 bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amanota 8.

Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko umukino wa Rayon Sports yishimira gukina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top