Imyidagaduro

Nakuwe mu ishuri, nisanga mu muryango binyuranyije n’amategeko, mpindurirwa amazina - Agahinda ka Shaddyboo

Nakuwe mu ishuri, nisanga mu muryango binyuranyije n’amategeko, mpindurirwa amazina - Agahinda ka Shaddyboo

Mbabazi Chadia wamamaye nka Shaddyboo yahishuye byinshi byamubayeho mu bwana bwe ko n’amazina abantu bazi ko yitwa atari yo ahubwo yahinduwe na we atazi impamvu yabyo.

Uyu mubyeyi w’abana babiri amaze iminsi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agenda yandika ibintu bitandukanye, agaruka ku ihohoterwa yagiye akorerwa aho asaba ubutabera.

Shaddyboo wafatwaga nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, we yavuze ko yahindutse atanifuza n’umuntu umuhuza n’ahahise ko yahindutse ubu arimo gutangira ku busa.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko byose byatangiye ari umwana, akurwa mu ishuri, ahindurirwa amazina atazi impamvu yabyo.

Ati "Nari umwana. Nakuwe mu ishuri rya Ecole Française i Kigali. Nakirwa n’umuryango (adopted) ariko binyuranyije n’amategeko. Amazina yanjye yarahinduwe icyo gihe, nkura mfite ibibazo byinshi bijyanye n’imyirondoro yanjye."

"Nari nkeneye urukundo, kurindwa, kumvwa no kubona umuntu wanyumva."

Yakomeje agira ati "Nakuze mfite ibibazo byinshi nibaza uwo nari we, aho nkomoka n’impamvu ibintu nk’ibyo byambayeho."

Shaddyboo yavuze ko abantu bafatiranye intenge nke ze kuko babonaga ari wenyine.

Ati "Inkuru yanjye irimo umuryango, ubushuti, inkundo, Sosiyete n’igihugu cyanjye. Nahuye n’ibintu abantu benshi badafite icyo baziho. Abantu bafatiranye imbaraga nke zanjye kuko babonaga ndi njyenyine."

Ubwo yari abonye imbaraga zo gusaba ubufasha mu buyobozi, yaciriwe urubanza afatwa nk’aho ari we kibazo.

Ati "Ubwo nari mbonye imbaraga zo gusaba ubuyobozi ngo bumfashe nari niteze ko banyumva ariko numvise meze nk’uciriwe urubanza, ndasuzugurwa mfatwa nk’aho ari njye kibazo. Nabaye umugome mu nkuru abantu batafashe umwanya ngo bumve."

Shaddyboo avuga ko atari buri wese uzi ukuri, uzi ibyo yanyuzemo ari umwana cyangwa icyo bisobanuye gukura wumva nta mutekano ufite.

Ubu arimo kwiyubaka ahereye hasi, arimo kwishakisha, ngo ntakeneye ko agirirwa impuhwe cyangwa kwitabwaho, akeneye ko yumvwa akanahabwa ubutabera.

Avuga ko ubwana bwe, ibimuranga (identity)n’icyubahiro cye ari ingenzi kandi atazigera aceceka kuko abantu badashaka kumva.

Shaddyboo yavuze ibyo yahuye nabyo ari umwana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top