Ni ikintu nzarinda njya mu mva nkashyingurwa numva ngiye nk’umugabo – Haruna Niyonzima
Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze ko icyizere yagiriwe n’icyubahiro yahawe n’Abanyarwanda adashobora kuzabyibagirwa ari na yo mpamvu na we yifuza kuzabasezera mu buryo bukwiye.
Muri Nzeri 2024 ni bwo Haruna Niyonzima, wakiniye Amavubi imikino myinshi yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imikino igera ku 105, aho yanabishimiwe.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI, Haruna yavuze ko Abanyarwanda bamufashije ibintu byinshi, bamwizeye bakamugira kapiteni, bakamuha ibendera akarisohokana igihugu, uyu munsi ngo ni yo yapfa yagenda nk’umugabo rero na we yifuza kuzabasezera mu buryo bwa nyabwo.
Ati “Ku bwanjye uburyo nshaka kuzasezera Amavubi, iyo mvuze Amavubi mba mvuze Abanyarwanda kubera ko Abanyarwanda mu by’ukuri baramfashije aho ngeze aha ni bo, igihugu cyaranyizeye kwambara igitambaro cya kapiteni, nkafata ibendera ry’u Rwanda nkarisohokana nkarijyana mu mahanga, ni ikintu njyewe ubwanjye ni najya mu mva nkashyingurwa nzaba ngiye nk’umugabo.”
Izina Haruna yagize kubera ruhago yemeza ko hari n’aho uyu munsi rimwambutsa, rero icyo cyubahiro akaba abona atagomba kugipfusha ubusa rero atagomba gutegereza ko akorerwa ibirori byo kumusezereraho.
Ati “Abo bantu bangize Haruna Niyonzima, abo bantu bangize uwo ndi we, hari n’ahantu nca nkahaca kubera ko ako kantu kabayeho urumva icyo ni icyubahiro ntagomba gupfusha ubusa, niyo mpamvu natekereje nkasanga ntegereje ngo bazabinkorera nk’uko ahandi babikora, nasanze nshobora kuzapfa bitabayeho.”
Yavuze ko yatangiye gutekereza uburyo yazasezera abantu neza aho yatangiye kureba uburyo yakwegera abaterankunga akabereka igitekerezo cye aho “Numva wenda nkeneye kuzakina umukino uzahuza ikipe ya Haruna wenda n’undi muntu, tuzategura umukino ariko uwo mukino uzaba ugamije gushima, gushimira abanyarwanda, kunyizera bakangira kapiteni w’ikipe y’igihugu bakananshyigikira.”
“Igihugu cyanjye hari abantu bakimenye kubera njyewe, ako gaciro ni ko nshaka gusubiza Abanyarwanda.”
Mu minsi yashize ni bwo byavuzwe ko Haruna Niyonzima ubu winjiye mu butoza yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru ariko yarabinyomoje avuga ko atari byo.

Ibitekerezo