Iyobokamana

Ni umugisha ukomeye kuba dufite Vestine na Dorcas - Impanga Hyguette na Cynthia

Ni umugisha ukomeye kuba dufite Vestine na Dorcas - Impanga Hyguette na Cynthia

Abaramyi b’impanga, Hyguette &Cynthia bavuze ko ari umugisha kuri bo kuba hari itsinda rya Vestine na Dorcas mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko babigiyeho byinshi.

Aba bakobwa batuye mu Karere ka Rubavu, berekanye uruhare iri tsinda rimaze kwigarurira imitima ya benshi ryagize mu rugendo rwabo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho babafatiraho icyitegererezo.

Banaboneyeho bifuriza Kamikazi Dorcas isabukuru nziza dore ko ejo hashize tariki ya 28 Kamena yayizihije.

Hyguette ati "kuri uyu munsi nifurije Dorcas Isabukuru nziza Kandi nshimye Imana yamuremye mwifuriza kurama no kuramba kugira ngo akomeze kwamamaza Imana ku Isi yose."

Cynthia ati "Ni umugisha ukomeye ku gihugu kuba dufite Vestine na Dorcas kuko ni abahanzi twigiyeho byinshi tumenya ko gukorana imbaraga bigeza umuntu ku nzozi, ku bw’ibyo tumwifurije gukomeza kurindwa n’Imana kandi akomeze kubaho kugira ngo n’abazavuka nyuma yacu bazakomeze guhindurwa n’ubutumwa atanga."

Cynthia na Hyguette baheruka gushyira hanze indirimbo ’Ibihe’ yaje ikurikira iyo bise ’Amen’, ni bamwe mu bahanzi barimo kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Cynthia na Hyguette bavuze ko Vestine na Dorcas ari bo bafatiraho icyitegererezo
Vestine na Dorcas bagize uruhare mu gutera imbaraga Cynthia na Hyguette
Bifurije isabukuru nziza Dorcas
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top