Imyidagaduro

Nirere Shanel yatokoye abagabo bajujubije abagore babo

Nirere Shanel yatokoye abagabo bajujubije abagore babo

Umuririmbyi Nirere Shanel uba mu Bufaransa yanenze yivuye inyuma abagabo bajujubije abagore babo mu buryo butandukanye akemeza ko bakwiye kurwanywa n’imbaraga zose.

Shanel yavuze ko biteye ikimwaro kuba hari abagabo bakubita abagore imiryango ikabimenya ariko ntihagire igikorwa.

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2018, Isi yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore. Kuri Nirere Shanel ngo hakwiye gufatwa ingamba ndakuka mu kurandura iki kibazo cyabaye akarande.

Ubutumwa Nirere Shanel yacishije kuri Facebook:

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore , dutekereze icyo twakora ku rwego urwo ari rwo rwose turiho tubirwanye twekuba indorerezi cyangwa ba ntibindeba.

Ntiduhishe cyangwa duhishire abagabo barimo ba data na basaza bacu bajujubije aho bashakanye yaba abakoresha gukubita, amagambo atesha agaciro asesereza akamunga ubwonko n’umutima, hari n’ abimana iposho kubera guhimana cyangwa kugira ngo "amwumvishe" nkuko bamwe babyita.

Ntabwo ari ko zubakwa kandi ntibikwiye kwihanganirwa. Ndabinginze ntituzongere kugira uwo tubwira ngo ni ko zubakwa cyangwa ngo ihangane, ahubwo tuzamube hafi tumubwire ko n’inka zitagikubitwa kandi ko mu Rwagasabo abagore bahawe uruvugiro (mu Nteko Ishinga Amategeko ni 68%), bikaba ari ahacu ho gushirika ubwoba tagaharanira uburenganzira bwacu bw’ibanze kuko mu mbere ni twe tugomba kuhanoza maze umuryango twifuza ntujegajege.

Dushyigikirane, dufashanye, ntitugire isoni zo kuvuga ibitubaho ngo aha bataduseka. Twature nta byo gupfira imbere. Oya nta guhishira ibidakwiye, mu gihe cy’amakuba ntitugashidikanye kwegera inshuti n’umuryango (ababyumva) ndetse no kugana abandi baba bafite ubumenyi mu bijyanye n’ihohoterwa.

Hanyuma twijyane cyangwa dusabe inshuti n’abo mu muryango batwumva baduherekeze gushaka ubufasha mu bigo cyangwa amashyirahamwe y’abashinzwe kurengera uburenganzira bw’abahohotewe.Twese biratureba kubaka umuryango uhamye kandi usesuye .

Umuntu ni umuntu, umugore si umutungo w’ umugabo. Njye numva umugabo nyamugabo atakabaye akubita umugore n’abana ngo abahahamure. None akabazo k’amatsiko, umugabo ukora ibyo bamwita iki?

Nirere Shanel

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top