Sinema

Njyewe nahitamo urukundo kuruta amafaranga - Mireille wo muri Papa Sava

Njyewe nahitamo urukundo kuruta amafaranga - Mireille wo muri Papa Sava

Umukinnyi wa filime, Mireille yatangaje ko ubutunzi bukomeye umukobwa aba akwiye kwitaho mu gihe ahitamo umugabo ari amahoro y’umutima n’ingano y’urukundo yerekwa ko agirirwa kuruta kurarikira imitungo myinshi rimwe na rimwe iherekejwe n’umwiryane.

Nshuti Igihozo Mireille umaze kugira izina rikomeye mu ruganda rwa sinema nyarwanda yavuze ku ruhuri rwuje ukwibaza gukomeye abakobwa bacamo mu gihe cyo gukena icyerekezo cy’urushako rwabo aho rimwe na rimwe bakurikira imitungo y’abagabo bakize bikarangira nta byishimo babiboneyemo nk’uko babitekerezaga.

Mu kiganiro na ISIMBI, Mireille yagaragaraje ko ubutunzi bw’ibanze ku mugabo ari umutima uzira ubugome, uburakari ndetse n’urukundo agirira umukunzi we kuko iyo ibyo bidahari hari igihe umukobwa ashobora no kwisanga yabuze n’amafaranga yo gutega moto kandi uwo bashakanye atunze ibidasanzwe.

Ati “Njyewe nahitamo umugabo ufite urukundo kuruta ufite amafaranga menshi ariko atankunda. Wari washaka umukire ukabura amafaranga yo gusukisha, utanakicira mu modoka ye? Icya mbere ari nacyo bukire bwa mbere ni ubwo ku mutima aho ureba niba ese agukunze n’umutima we wose nibwo uvuga ko ukize kurusha ibyo byose.”

Mu kwerekana ishingiro ry’ukuri k’uruhande rwe, uyu mubyeyi yanatanze ingero z’ingo zashakanye hashingiwe ku ngingo y’ubutunzi bw’umugabo gusa ziri mu nzira za gatanya ahanini bisunikiwe n’uko usanga umugabo ahora ashyira igitutu ku mugore we kubera kwishingikiriza ko amurusha ubutunzi kugera kumubuza kumwicarira mu modoka agendamo.

Ati “Ibaze gushaka umukire ufite imodoka zirenga enye mu rugo ariko ukisanga wateze moto cyangwa ukabura n’ayo kuyitega, ukisanga wagiye muri bisi rusange. None se bene uwo muntu iyo muri guteretana wabwirwa n’iki ko ari ko ateye cyangwa ari umuhamuro?"

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu wamamariye muri filime zitandukanye zirimo “Ishusho ya Papa," “Indoto Series," "Good Book, Bad Cover” n’izindi atanga inama y’uko umukobwa agomba gushaka umugabo bumvikana bagafatanya kugena icyerekezo cy’ejo hazaza habo bombi niyo baba basa nk’abatangiriye kuri zero.

Gihozo Nshuti Mireille abona urukundo rushingiye ku mafaranga rutaramba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top