Imyidagaduro

Ntawamusimbura - Mimi atomora umugabo we Meddy

Ntawamusimbura - Mimi atomora umugabo we Meddy

Umuhanzi Meddy yatomowe n’umugore we, Mimi Mehfira, mu butumwa bwuje urukundo yamwandikiye amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, anamushimira ku ruhare agira mu buzima bwe.

Mimi, ukomoka muri Ethiopia, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram asangiza abakunzi be ubutumwa yageneye Meddy, agaragaza ko amufata nk’umugabo wihariye kandi wamuhinduye byinshi mu buzima.

Yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku muntu wanjye! Umwami wanjye. Nshobora kwandika igitabo kuri wowe mukunzi wanjye, ariko reka mbivuge mu nshamake.”

Yakomeje avuga ko ashimira Imana kuba yaramuhaye umugisha wo kubana na Meddy, ndetse akishimira kuba ari we yahisemo ngo banyurane muri ubu buzima bari kumwe.

Ati “Ndashima Imana ku bw’ubuzima bwawe no kumpa umugisha nawe. Mpora iteka nshima Imana kuba ari njye yahisemo ngo nyure muri ubu buzima ndi i ruhande rwawe.”

Mimi kandi yifurije umugabo we gukomeza kuyoborwa n’Imana no gukoresha impano n’ubushobozi afite mu bikorwa byiza.

Ati “Imana ikomeze ikwagure mu bwenjye, iyobore intambwe zawe kandi igukoreshe ku bw’ubwami bwayo.”

Meddy na Mimi Mehfira bakoze ubukwe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021, mu birori byabereye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mimi yatomagije Meddy
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top