Siporo

Polisi y’Igihugu yitambitse! Amagaju FC na Al Merrikh SC umukino wasojwe n’imirwano ikomeye (VIDEO)

Polisi y’Igihugu yitambitse! Amagaju FC na Al Merrikh SC umukino wasojwe n’imirwano ikomeye (VIDEO)

Umukino w’umunsi wa 32 wahuzaga Amagaju FC na Al Merrikh SC n’Amagaju FC wasojwe n’imvururu zikomeye aho byabaye ngombwa ko Polisi y’igihugu yitambika.

Ni umukino wabereye kuri Stade Kamena ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026 kuri Stade Kamena aho Amagaju yatsinze 1-0.

Nk’uko muri bubibone mu mashusho, ni umukino wasojwe n’imvururu zikomeye aho Al Merrikh SC itishimiye imisifurire.

Hahati mu mukino umutoza wa Al Merrikh SC yagiye agaragaza guterana amagambo na mugenzi we Sghir Hammadi utoza Amagaju.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza w’Amagaju, Sghir Hammadi yanyuze muri Al Merrikh SC ariko batandukana nabi aho banagiye mu manza.

Akaba rero ari umukino yari yakaniye cyane ashaka kuwutsinda ari nacyo cyazamuye igitutu no guterana amagambo na mugenzi we utarishimiye imisifurire.

Ntabwo byarangiriye aho, umukino urangiye noneho byimukiye no mu bakinnyi, barashyamirana bikomeye, bamwe banafatanye mu mashati, gusa Polisi y’igihugu yabaye hafi ihosha iyi mirwano yari itangiye kuvuka kuri Stade Kamena.

Nyuma y’umunsi wa 32, Al Merrikh ni iya 3 n’amanota 58, Amagaju ni aya 14 n’amanota 34.

Habaye imirwano ikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top