Radisson Blu yahawe ibihembo mpuzamahanga bine nk’ifite hoteli nziza mu Rwanda
Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali yahawe ibihembo bine mu birori bya Haute Grandeur Global Hotel Awards byatangiwe mu nyubako ya Palazzo Versace Dubai.
Ibi bihembo birimo icya hoteli ibereye kuberamo inama mu Rwanda, icy’iranga ubukerarugendo, icy’ahantu ho guhurira ndetse n’icyo kuba ibereye ubucuruzi mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Denis Dernault, yavuze ko bishimiye ibihembo begukanye.
Yagize ati “Twishimiye cyane ko twabonye ibihembo bine bya Haute Grandeur Global Hotel. Ni ishimwe ku ruhare rwa Radisson Blu Hotel & Convention Centre, mu ntekerezo zo gufasha abari mu Mujyi wa Kigali kugira ibihe byiza bahora bazirikana.”
Ibihembo bya Haute Grandeur Global bitangwa buri mwaka hashingiwe ku mbamutima z’abakiriya nyirizina b’amahoteli atoranywa kurusha itora ry’abagize akanama nkemurampaka cyangwa irya rubanda rundi.
Ni igikorwa gihuriza hamwe abakomeye mu bijyanye n’amahoteli ku Isi, hagashimwa abahize abandi mu gufata neza ababagana, abafite ibikorwa byihariye birushaho kunoza no kuryoshya serivisi zabo, Spas zidasanzwe ndetse na za Restaurants z’umwihariko.
Radisson Blu & Convention Centre, Kigali yaherukaga guhabwa ibindi bihembo birimo kuba ahantu ha mbere heza habereye kwakira inama muri Afurika no kuba hoteli iyoboye izindi mu Rwanda mu bizwi nka World Travel Awards.
Inyubako y’iyi hoteli yanashimwe nk’ishushe mu buryo bwiza ikaba inubatswe byihariye mu bihembo bya Africa Property Investment Awards, 2018.

Ibitekerezo