Radisson Blu yahawe ikindi gihembo mu bihabwa hoteli zihagazeho
Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali yongeye guhabwa igihembo cy’iyahize izindi mu gutanga serivise nziza mu Rwanda mu 2018, nyuma y’aho no mu minsi ishize yari yahawe ibindi bihembo.
Iki gihembo kizwi nka Luxury Business Hotel Award kiri mu byatangiwe ahitwa Ayana Resort muri Indonesia ku wa 10 Ugushyingo 2018 n’umuryango mpuzamahanga usanzwe ushimira hoteli zihagazeho zihiga izindi muri serivise.
Ibihembo bya World Luxury Hotel Awards byatangiye guhabwa hoteli z’indashyikirwa mu 2006 bigizwemo uruhare n’abakiliya bazigana bakagenda baziha amanota. Umuhango wo gutanga ibihembo by’uyu mwaka witabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu bisaga 100.
Hoteli ziyandikisha muri World Luxury Hotel Awards mu byiciro bisaga 99, bigenda bitangwa mu byiciro nko mu gihugu, mu karere, no ku mugabane, ubundi ikipe imwe ikegukana igihembo ku rwego mpuzamahanga.
Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali yaherukaga guhabwa igihembo cya hoteli nziza mu kwakira inama muri Afurika muri World Travel Awards; hoteli nziza ya mbere mu kwakira inama mu Rwanda, igihembo mu cyiciro cya hotel zifite igishushanyo cyiza n‘izikomeje gutera imbere muri Afurika n’ibindi.
Yanahawe ibindi bihembo birimo icyo yegukanye mu cyiciro cya hoteli zifite igishushanyo cyiza n’izikomeje gutera imbere muri Afurika, icya Hotel ibereye gukorerwamo inama (Best Conference); ubukerarugendo (Best Mice Hotel) n’ishoramari mu Rwanda n’ibindi.

Ibitekerezo