Ubukerarugendo

RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya muri Israel

RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya muri Israel

Sosiyete y’indege ya RwandAir, igiye gutangira ingendo zerekeza muri Israel nyuma y’aho Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda agiriye uruzinduko i Kigali.

Muri Kanama uyu mwaka, RwandAir yari yatangaje ko iteganya kongera umubare w’abayikoreramo ingendo ukava ku 926,571 ukagera kuri 1,151,300 mu ngengo y’imari ya 2018/2019 bihwanye n’ubwiyongere bwa 24%.

Ubu bwiyongere bw’abagenzi bwagombaga kujyana n’ingendo nshya mu mijyi irimo Addis Ababa, Guangzhou, Guinea, New York City na Tel Aviv muri Israel bikageza umubare w’ahantu RwandAir ijya kuri 31.

Ambasaderi Raphael Morav wa Israel mu Rwanda binyujije kuri Twitter, yagize ati “Ni iby’agaciro kuganira n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, tukavugana ku ifungurwa ry’ingendo z’indege zihoraho zerekeza i Tel Aviv muri Israel.”

Ambasaderi Morav mu ruzinduko rwe mu Rwanda yanagaragaje ko yishimiye kuba ari we Ambasaderi wa mbere wakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mushya, Dr. Richard Sezibera.

Yanahuye n’abandi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteramabere (RDB), Clare Akamanzi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro bagiranye birimo ibijyanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, Ambasade ya Israel mu Rwanda izafungurwa mu mwaka utaha n’ibindi.

RwandAir igiye gutangiza ingendo zerekeza muri Israel
RwandAir igiye gutangiza ingendo zerekeza muri Israel
RwandAir igiye gutangiza ingendo zerekeza muri Israel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top