Imyidagaduro

Safi Madiba yizeye izindi ngufu mu ndirimbo yahuriyemo na Harmonize (Video)

Safi Madiba yizeye izindi ngufu mu ndirimbo yahuriyemo na Harmonize (Video)

Safi Madiba yizeye ko azakomeza gucengera ku isoko ry’umuziki wa Tanzania biciye mu ndirimbo yahuriyemo na Harmonize, iyi yiyongera ku yo yakoranye na Rayvanny.

Harmonize ukunda kwiyita Konde Boy yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe, yakoranye ibitaramo bibiri na Safi Madiba ubwo yiyerekanaga ku mugaragaro nk’umuhanzi wigenga.

Safi Madiba yabwiye ISIMBI ko umushinga we na Harmonize uzamufasha gukomeza gucengera ku isoko rya Tanzania. Yizeye ko iyi ndirimbo ari imbaraga z’inyongera ku zo yahawe no gukorana na Rayvanny na we ukunzwe cyane mu karere.

Yagize ati “Icya mbere indirimbo ya Rayvanny yamfashije, yatumye menyana n’abantu hariya muri Tanzania. Njya gukorana na Rayvanny, abantu bo muri Wasafi ntabwo bari banzi, ariko gukorana na we byatumye ngira undi mubano wihariye na bo. Harmonize we yaje hano tuvugana, tuziranye.”

Yongeraho ati “Harmonize ni we wambwiye ati ‘reka dukorane nta wamenya’. Ikindi, mu itangazamakuru hariya ntabwo ndi mushyashya, yego ntabwo izina rizwi cyane ariko byaramfashije cyane muri Tanzania.”

Safi yavuze ko indirimbo nshya yahuriyemo na Harmonize bise ‘Ina Million’ mu buryo bw’amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh mu gihe amajwi yayo yakozwe na Made Beats.

REBA INDIRIMBO YA SAFI MADIBA NA HARMONIZE

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top