Sinema

VIDEO: Nikuze wo muri City Maid yahishuye ko ari mu rukundo

VIDEO: Nikuze wo muri City Maid yahishuye ko ari mu rukundo

Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze muri filimi y’uruhererekane ya City City Maid, yahishuye ko ubu ari mu rukundo ariko igihe cyo kuba yatangaza umuhungu bakundana ngo ntikiragera.

Ni umukobwa wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uburyo akina muri iyi filime yarababaye, yatangiye ari mu cyaro aza kujya mu mujyi gushaka akazi ariko kugeza n’uyu munsi aracyagowe n’ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi.rw, Nikuze yahishuye ko ubu ari mu rukundo, gusa ngo ntabwo ateganya gukora ubukwe vuba aha.

Yagize ati”Oya ntabwo ndi ku isoko, mfite umuhungu dukundana ariko ntabwo ndashaka kumutangaza, ubukwe mwibwitegura kuko ntabwo ari vuba. Mfite umwana w’imyaka ine.”

Ngo gukina filime ameze nk’umuntu urimo gukora imibonano mpuzabitsina ariko ataribyo ngo nta soni byamutera yabikora.

Yagize ati”Filime bansaba kwambara ubusa buri buri cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina nyabyo byangora, nambaye ibintu bigufi nakina. Hari ukuntu bakina bigira nk’abarimo gukora imibonano mpuzabitsina nabikora.”

Nikuze w’imyaka 26 umaze imyaka itatu muri sinema nyarwanda, avuga ko afite akandi kazi akora gusa nako ngo karacyari ibanga kandi ngo ntabwo kabangamirana n’ako gukina filime kuko atagakora buri munsi.

Uyu mukobwa wavukiye mu gihugu cya Tanzania, avuga ko yishimiye uburyo yabashije gukina ibyo yasabwe mu gihe atakekaga ko yabishobora.

Musanase Laura ngo ari mu rukundo ariko ntabwo yiteguye gukora ubukwe vuba

Reba hano ikiganiro twagiranye na Nikuze

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top