Siporo

Abakinnyi n’abagore: Gushaka birabafasha cyangwa birabaroha?

Abakinnyi n’abagore: Gushaka birabafasha cyangwa birabaroha?

Imwe mu ishusho abakinnyi bafite ni ukuba bakunda igitsina gore cyane ndetse bamwe bakemeza ko ari kimwe mu bibasubiza inyuma mu mikinire yabo iyo babihaye umwanya, aho bagirwa inama yo kuba bashaka abagore kugira ngo babasubize ku murongo, ni mu gihe hari n’abashaka bigakomeza kwanga, ese gushaka abagore koko hari icyo bifasha abakinnyi?

Muri 2008, umutoza watozaga Manchester United, Sir Alex Ferguson yategetse uwari rutahizamu we Wayne Rooney gushaka umugore ku myaka 23, impamvu ni uko yabonaga hari ibirimo kumutwarira umwanya bishobora kwangiza urugendo rwe rwa ruhago kandi yari afite ahazaza heza, yahise ashakana na Coleen Rooney bari bamaranye imyaka 6 bakundana, byaje kumufasha maze uyu rutahizamu aba ikirangire ku Isi.

Muri iyi inkuru ISIMBI igiye kugaruka hano mu Rwanda turebe icyo gushaka abagore ku bakinnyi bibafasha cyangwa niba ntacyo bimaze, turibanda cyane ku mukino w’umupira w’amaguru.

Ubundi iyo wubatse urugo hari ishusho uhita ugira muri Sosiyete, hari ibyo usabwa kwigomwa kugira ngo urugo rwawe rutamera nk’urwubatse ku musenyi, iyiragiraga ikicyura itangira kumera nk’ifite umushumba, uwigiraga inama aba yabonye umwunganizi agomba gutega amatwi kandi akamwumvira, ibikundi yabagamo arabyirengagiza ngo bitazamusenyera, hari n’abatebya ngo “ntiwatera imbere utarashaka!”

Iyo unyujije amaso mu bakinnyi b’abanyarwanda bashatse abagore, usanga hari abo byafashije mu kibuga ndetse no hanze yacyo mu buryo bwo kwiyubaka, ariko hari n’abo byanze baguma aho bari bari cyangwa bakaba banasubira inyuma.

Ni inkuru ISIMBI yateguye yifashishije bimwe mu bitekerezo by’abakinnyi bashatse abagore ndetse na bamwe mu bagore babo.

Muri 2018 Mugiraneza Jean Baptiste Migi ubu ukinira ikipe ya KMC muri Tanzania, yavuze ko gushaka umugore byamufashije cyane, bimuha gutuza akora akazi atekereza ko umuryango umutezeho amaboko ndetse ko no hanze y’ikibuga imitungo afite ubu abikesha umugore we Gisa Fausta bashakanye akamubera umujyanama mwiza.

Ubwo yashakanaga na Gisa yakinaga muri APR FC, nyuma yaje kwerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania, ajya muri Gor Mahia ya Kenya abona kugaruka mu Rwanda muri APR FC.

Uwase Claudio, umugore wa myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira FAR Rabat yo muri Maroc, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko gushaka umugore ku mukinnyi bimufasha gutuza bagakora akazi bashyize umutima ku muryango wabo ku buryo bumva ko n’ikosa bakora ryagira ingauruka ku miryango yabo.

Ati “Ubundi kuba yashaka umugore bimufasha gutuza akaguma hamwe ariko iyo ari umuntu ubigiyemo abigiyemo ariko afite intego atari umuntu ubigiyemo kubera kwishimisha gusa, umuntu ufite gahunda kuko ushobora kumushaka udafite gahunda ya nyayo ukamera nk’aho utamufite, iyo yashatse arakura mu mutwe kuko ntabwo aba akiri we n’amakosa yakora ntabwo aba akitiriwe we, yitirirwa umuryango we, bibafasha gukora akazi kabo neza kuko aba atakiri wenyine kuko aba ari kumwe n’umuryango we.”

Umunyezamu wa Rayon Sports ubu uri muri Portugal aho yagiye kurangizanya n’ikipe ya FC Setubal, Bashunga Abouba we avuga ko gushaka umugore bifasha cyane umukinnyi kuko nk’iyo mu kazi byagenze nabi umugore akamwakira, akamuganiriza si kimwe n’uko iyo uba wenyine biba bimeze, ikindi ngo mu gihe cy’intsinzi bimurinda kuba yajya mu bidafite akamaro ahubwo akishamana n’umuryango we ubuzima bugakomeza.

Ndayishimiye Celestin wakiniye amakipe atandukanye arimo Mukura VS, Police FC, Sunrise FC ubu akaba ari muri Etoile del’Est, amaze imyaka hafi 6 ashatse umugore, avuga ko abakinnyi batabibona kimwe ariko we avuga ko uwabishobora wese yamushaka kuko bimufasha mu kazi ke ka ruhago.

Ati “Abakinnyi benshi ntabwo ari kimwe kuko ntabwo babibona kimwe, ariko gushaka umugore ku mukinnyi ni ibintu bimuha umutuzo, akaba yagira icyo yerekezaho kuko aba abonye umwunganizi, hari byinshi wenda wakoraga uri umwe ariko iyo ushatse umugore agenda agufasha hari ibyo wenda wakoraga uri umwe uba ubonye umwunganizi, abakinnyi bagenzi banjye uwabishobora wese yashaka umugore kuko birafasha.”

Bitagusabye gutekereza cyane, wakweranya n’aba bakinnyi ndetse n’abagore babo ko bibabafasha, gusa ntiwakwirengagiza ko hari abo gushaka byakozeho, nka Ndoli Jean Claude ubuzima abayemo uyu munsi iyo ataza gushaka nabi sibwo yari kuba abayemo.

Kuva aho atangiye kubanira n’umukunzi we, Muyango Claudine, umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves benshi bahamya ko ari kimwe mu byatumye asubira inyuma mu mikinire ye kugeza ubwo atagihamagarwa mu ikipe y’igihugu nubwo na nyuma yaje kugira imvune.

Uretse aba kandi hari n’abashatse abagore ariko bagahita batandukana bitewe n’impamvu imwe cyangwa indi.

Gushaka umugore kuba byagira icyo bifasha umukinnyi cyangwa ntibimufashe, hari ababibonera mu ndorerwamo ya kamere bwite y’umukinnyi y’icyo ashaka kugeraho, kuko ashobora kumushaka ariko agakomeza kubaho nk’umusore, ibyo yakoraga ari umusore akabikomeza ari n’umugabo ariko kamere y’umuntu ku giti cye n’iyo imufasha mu kazi kose akora.

Migi avuga ko umugore we yamufashije hanze y'ikibuga no mu kibuga
Umugore wa Mangwende ahamya ko umukinnyi ushatse ufite icyo ashaka bimufasha
Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi gushaka umugore byatumye agaruka mu bihe bye mu kibuga
Gushaka umugore abakinnyi benshi bavuga ko bibafasha
Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bahiriwe no gushaka
Ndayishimiye Celestin ngo buri mukinnyi ubishoboye yashaka umugore
Kubana kwa Kimenyi na Muyango byavuzwe ko ari byo byatumye uyu munyezamu asubira inyuma
Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bafashe umwanzuro wo gushaka umugore akiri muto kugira ngo bizamufashe mu rugendo rwe rwa ruhago
Yannick Mukunzi na we yavuze ko umugore we yagiye amugira inama zamugiriye akamaro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • imanishimwe theogene
    Ku wa 27-01-2022

    Njyewe inama naha abakinyi bage bashaka abagore babiteguye kuberako umugore numujyanama wurugo ariko haribyobl yanga urugero kuba ubonye amafaranga ukajya kwishimisha nabandi bakobwa ibyo ntabwo yabikunda Kandi nyine urumvako iyo abibonye mutangira gushwana bityo ugatangira gusubira inyuma igitekerezo cyanjye cyaricyo nitwa theogene imanishimwe ndikigal nyarugenge umurenge wagitega murakoze

  • imanishimwe theogene
    Ku wa 27-01-2022

    Njyewe inama naha abakinyi bage bashaka abagore babiteguye kuberako umugore numujyanama wurugo ariko haribyobl yanga urugero kuba ubonye amafaranga ukajya kwishimisha nabandi bakobwa ibyo ntabwo yabikunda Kandi nyine urumvako iyo abibonye mutangira gushwana bityo ugatangira gusubira inyuma igitekerezo cyanjye cyaricyo nitwa theogene imanishimwe ndikigal nyarugenge umurenge wagitega murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top