Siporo

Abasifuzi 17 b’abanyarwanda nibo bazasifura imikino ya FIFA umwaka wa 2020

Abasifuzi 17 b’abanyarwanda nibo bazasifura imikino ya FIFA umwaka wa 2020

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’, yamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi bazasifura imikino mpuzamahanga itegurwa na FIFA muri 2020, muri abo basifuzi 17 ni abanyarwanda.

Uru rutonde rwemejwe na FIFA hari abasifuzi 5 b’abagabo basifura hagati, batandatu bo ku mpande, mu bagore harimo babiri bo hagati na 4 bo ku mpande.

Niyonkuru Zephanie wari ku rutonde rwa 2019 ntabwo yagaragaye ku basifuzi bazasifura imikino mpuzamaanga muri 2020 bitewe n’uko yamenyesheje FIFA ko atazaboneka bitewe n’imirimo mishya yahamagariwe aho ari Deputy CEO muri RDB.

Dore abasifuzi FIFA yemeje kuzasifura iyi mikino

Abasifuzi bo hagati b’abagabo: Hakizimana Louis, Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Ruzindana Nsoro na Uwikunda Samuel

Abasifuzi bo ku mpande b’abagabo: Ndagijimana Theogene, Hakizimana Ambroise, Bwiliza Raymond Nonati, Simba Honore, Karangwa Justin na Mutuyimana Dieudonne.

Abasifuzi bo hagati b’abagore: Mukansanga Salma Rhadia na Umutoni Aline

Abasifuzi bo ku mpande b’abagore: Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Nyinawabari Speciose na Mukayirangwa Regine

Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Uwikunda Samuel azasifura imikino ya FIFA ya 2020
Ishimwe Claude umusifuzi wo hagati nawe yemejwe na FIFA ko azasifura imikino ya 2020
Hakizimana Louis ni nawe azasifura imikino ya FIFA ya 2020
Mukansanga umwe mu basifuzi b'abagore babiri b'abanyarwanda basifura hagati bazasifura imikino ya FIFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top