Siporo

Abasifuzi 5 bahagaritswe, abakomiseri 2 bahagarikwa amezi 6

Abasifuzi 5 bahagaritswe, abakomiseri 2 bahagarikwa amezi 6

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryamaze guhagarika abasifuzi 5 kubera amakosa bakoze ku mikino itandukanye ndetse n’abakomiseri 2.

Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 watangira, amwe mu makipe yagiye yinubira imisifurire, aho bamwe bavugaga ko hari ibyemezo bagiye bafata bidakwiye.

Bakaba bahagaritswe bishingiye ku myanzuro y’inama ya komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yateranye mu kwezi gushize.

Nk’uko umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabyemereye ISIMBI, yavuze ko aba basifuzi n’abakomiseri bahanwe bitewe n’amakosa bakoze ku mikino itandukanye.

Ati "nibyo bahanwe. Ni amakosa bagiye bakora ku mikino itandukanye. Hari aho wasangaga nk’umukino watangiye kandi hari ibikibura, usanga watangiye utujuje ibisabwa. Nta ruswa irimo rwose, ni akosa asanzwe."

Abakomiseri bahanwe ni; Sebahutu Yussuf yahagaritswe kubera amezi 6 kubera amakosa yakoze ku mukino wa IPM WFC na Gatsibo WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

Munyaneza Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje Kayonza WFC na Nasho WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6)

Mu basifuzi, Komisiyo yasanze Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo "Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Komisiyo yasanze Muneza Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo "Primus National League’’ wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Undi musifuzi ni; Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo "Primus National League’’ wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo "Primus National League’’ wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo "Primus National League’’ wahuje Rayon Sports na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Nsabimana Celestin (wambaye ikoti) na Vagne basifuye umukino wa Rayon Sports na Etoile del'Est bahagaritswe
Mulindangabo Moise wasifuye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports yahagaritswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top