Siporo

AMAFOTO: Akanyamuneza, umunezero usesuye bimwe mu byaranze isabukuru y’imyaka 3 ya Online Fan Club

AMAFOTO: Akanyamuneza, umunezero usesuye bimwe mu byaranze isabukuru y’imyaka 3 ya Online Fan Club

Ku munsi w’ejo itsinda ry’abafana ba APR FC bibumbiye Zone 5 bazwi nka Online Fan Club ryizihije isabukuru y’imyaka 3 rimaze rishinzwe, muri ibi birori bagarutse ku mavu n’amavuko ndetse n’inziztizi bagiye bahura nazo.

Uyu muhango wabereye Kicukiro ejo ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019, ubera muri kamwe mu tubari tugezweho, witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abagiye banyura muri iyi kipe nka Didier Bizimana wabaye umukinnyi n’umutoza wayo, Eric Nshimiyimana nawe wayikiniye akanayitoza, Songambere ushinzwe ubukangurambaga bw’abafana ku rwego rw’igihugu n’abandi.

Online Fan Club, yashinzwe mu mwaka wa 2016 ahanini bikaba byari gitekerezo cyavuye ku itsinda rya Facebook bahuriragaho nk’abafana na APR FC.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Online Fan Club

Perezida w’iri tsinda ry’abafana, Muragijimana Peter, yahereye ku mavu n’amavuko y’iri tsinda ndetse n’impamvu bahisemo kwitwa Online Fan Club.

Yagize ati"Inama ya mbere nk’itsinda twayikoze turi abantu batanu gusa, bari abayobozi (admins b’itsinda rya whatsapp twari duhuriragamo, uko umubare wazamukaga tukagera ku bafana 22 nibwo twahurije hamwe igitekerezo cyo gushinga itsinda rizajya rishyigikira ikipe mu bikorwa byayo bya buri munsi,’’

‘’Uko twarushagaho gutangaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga ni nako abafana ba APR FC bagendaga batwisunga, igihe twashakaga izina twahisemo Online Fan Club kuko twakoreraga ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsapp’’

Peter, Yakomeje avuga ko imbogamizi ya mbere bahuye nayo ari ikibazo cy’amikoro.

Yagize ati"Imbogamizi nyamukuru twahuye nayo ni ukubwira umuntu ngo ngwino tujye gufana APR FC ku kibuga, abenshi nta bushobozi buhambaye babaga bafite badusubizaga ko nta mafaranga ahubwo bazajya bayumvira kuri radio, gusa twagerageje kubaba hafi tukabaganiriza umubare w’abazaga kuri Stade ugenda wiyongera buhoro buhoro n’ubwo byasabye imbagara nyinshi.’’

Peter(wambaye ikoti), yavuze inzira zikomeye banyuzemo

Ibi birori kandi byari byitabiriwe na Mugisha Theoneste uzwi ku izina ry’Umurayon w’Ukuri, ufana ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko ari umwe mu bagize uruhare mu kwaguka kw’iri tsinda n’ubwo badafana ikipe imwe.

Yagize ati"Aha ndi ni mu nshuti zanjye n’ubwo tudafana ikipe imwe, inshuti yanjye Vincent (Gikona) twabanye kenshi ku mbuga nkoranyambaga ngenda muha ibitekerezo by’ukuntu yabyaza umusaruro abantu bamukurikiraga kugeza ubwo byabyaye itsinda rikora mu buryo buziguye. Naje gushyigikira Online kubera ko yagiye antumira kenshi mu nama ariko simbashe kuzizamo kubera impungenge ko bagenzi banjye dufana ikipe imwe babibona ukundi.’’

Umurayon w'Ukuri yavuze ko yagize uruhare mu ishingwa rya Online Fan Club

Emille Kalinda umuvugizi w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ashimishijwe n’urwego iri tsinda rigezeho, cyane ko amatsinda y’abafana arimo agenda agira uruhare runini mu guteza imbere ikipe.

Yagize ati"Amatsinda y’abafana afasha amakipe mu buryo butandukanye bashyigikira amakipe ku bibuga, haba gusura abakinnyi iyo bagize ibibazo bitandukanye, kubafasha mu birori byabo byaba ubukwe, amasabukuru n’ibindi.’’

Iri tsinda kandi uretse gufana rikaba rinakora ibikorwa by’urukundo aho basura umukinnyi urwaye, bamwe mu bo basuye harimo Sugira Ernest, Itangishaka Blaise, Sekama Maxime ubu uri muri Rayon Sports ...

Bajya banakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, igikorwa baheruka gukora ni umwaka ushize aho bubakiye umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari warasenyewe n’ibiza, ni Mukandoli Josephine utuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira ya 2.

Kazungu Edmond(ibumoso),umuyobozi w’abafana ba APR FC mu mujyi wa Kigali, Kalinda Emille (hagati) umuvugizi w’abafana ku rwego rw’igihugu ndetse na Songambere (iburyo) umukangurambaga w’abafana ku rwego rw’igihugu
Bacinye akadiho karahava
Bidagaduye bishoboka

AMAFOTO: Ntare Julius / APR FC

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top