Siporo

Amaherena yatumye Nshuti Dominique Savio atabanza mu kibuga

Amaherena yatumye Nshuti Dominique Savio atabanza mu kibuga

Umukinnyi ukina mu ikipe ya Police FC, Nshuti Dominique Savio amaherena yanze kuva mu gutwi bituma atabanza mu kibuga ku mukino ikipe ye yaraye ikinnyemo na AS Kigali.

Wari umukino wa gishuti, waraye ubereye kuri Stade Amahoro maze Police FC itsinda AS Kigali 2-1. Mu bakinnyi ba Police FC bagombaga kubanza mu kibuga harimo na Savio, ariko abantu batunguwe no kuba uyu musore atabanjemo.

Nyuma y’uyu mukino Savio yatangaje ko byatewe n’amaherena yari yanze kuva mu matwi bituma abanza ku ntebe y’abasimbura.

Yagize ati“habaye akabazo k’amaherena, amaherena yari yanze kuvamo, biba ngombwa ko mbanza kuyavanamo, utuntu tuyafunga ntabwo ari twa tundi dusanzwe niyo mpamvu byagoranye.”

Savio wanyuze mu makipe atandukanye , yavuze ko ubu yiteguye gukora ibishoboka byose akegukana igikombe we n’abagenzi be bakinana dore ko avuga ko ubushobozi babufite.

Nshuti Dominique Savio yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yakuriye mu Isonga, aca muri Rayon Sports, AS Kigali, APR FC ubu akaba ari muri Police FC.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Lyne
    Ku wa 12-08-2022

    Ndagirango mbwire orivie ko tumur inyuma kd turamwemera cne

To Top