Siporo

Ange Kagame yahawe inshingano muri Perezidansi

Ange Kagame yahawe inshingano muri Perezidansi

Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023.

Yagiye ishyira abayobozi mu myanya itandukanye aho Gen Maj Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Michel Sebera yagizwe Ambasaderi muri Guinée, Shakila Umutoni Kazimbaya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc ni mu gihe CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri agiye gusimbura Alfred Kalisa wari muri izi nshingano.

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari we Ange Kagame akaba yahawe inshingano, yagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida.

Mu 2019 yasoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu Ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’Imibanire n’Amahanga n’Imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.

Yayibonye yiyongera ku Mpamyabumenyi y’Icyiciro kibanza cya Kaminuza yakuye muri Smith College mu bijyanye n’Ubumenyi mu bya Politiki.

Ange Kagame yahawe inshingano muri Perezidansi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top