Siporo

Bane muri FERWAFA bamaze gusabirwa kweguzwa

Bane muri FERWAFA bamaze gusabirwa kweguzwa

Bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, bandikiye abanyamuryango bagenzi babo basaba ko Mukangoboka Christine ushinzwe umupira w’abagore yakweguzwa ku mwanya we.

Iyi baruwa yasinyweho n’abayobozi b’amakipe y’abagore bagera ku munani ari bo; Mutunda WFC, Freedom WFC, Kamonyi WFC, Rugende WFC, Inyemera WFC, Youvia WFC, AS Kigali WFC na Bugesera WFC.

Mu ibaruwa yabo bagize bati"tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe kweguza umukomiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’Abagore."

Bakaba batanze impamvu 3 z’ingenzi ari zo

1. Kutubahiriza inshingano yahawe muri FERWAFA zo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore

2. Kudakorera ubuvugizi amakipe y’abagore

3. Kudakorana neza n’abayobozi b’amakipe y’umupira w’abagore ku byemezo bibafatirwa

Basabye abanyamuryango bagenzi babo kurebana ubushishozi ubusabe bwabo ku nyungu z’umupira w’amaguru w’Abagore mu Rwanda.

Iyi baruwa kandi ikaba ije ikurikira iyo abanyamuryango basabiye komiseri ushinzwe umutungo muri Ferwafa; Kankindi Anne-Lise, komiseri ushinzwe amategeko; Me Gumisiriza Hilary na komiseri ushinzwe iyamamaza bikorwa no gushaka abaterankunga; Rwakunda Quinta kweguzwa ku bw’amakosa bakoze batuma FERWAFA ibura umuterankunga Azam TV.

Anne Kankindi nk’umuntu ushinzwe umutungo, ashinjwa kuba ntacyo yakoze agaragaza igihombo igenda rya Azam TV bishobora guteza FERWAFA ahubwo akabareka bakayasesa mu gihe hari hasigaye umwaka w’amasezerano.

Gumisiriza Hilary ushinzwe amategeko, ashinjwa kuba ntacyo yakoze ngo agire FERWAFA inama mu rwego rw’amategeko kuko nk’umunyamategeko yabonaga ko byanze bikunze bizateza igihombo, ngo aho kubagira inama yatereye agati mu ryinyo.

Ikindi ashinjwa kuba atarabashije kugira inama ya FERWAFA mu kwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko uwahoze ari umuyobozi wa Marketing bigatuma FERWAFA itsindwa urubanza yarezwemo na Dufourg, bikayiviramo igihombo kingana na 35,00,000 Frw.

Rwakunda Quinta ushinzwe iyamamaza bikorwa we bamushinja kuba atarigeze atanga raporo nyayo y’icyatumye umuterankunga asezera, ni nyuma y’urugendo yagiriye muri Tanzania n’uwari perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene bagiye kuganira ku cyakorwa ngo amasezerano ntaseswe ariko bikarangira aseshwe.

Bavuga ko nta kintu bigeze babwira abanyamuryango kijyanye n’uru rugendo ndetse batanazi icyatumye aseswa.

Guseswa kw’aya masezerano ngo byateje igihombo kingana na miliyoni y’amadorali FERWAFA.

Ibi babivuze mu gihe mu mpera z’iki cyumweru hari inteko idasanzwe ya FERWAFA izigirwamo ubwegure bwa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene wari perezida wa FERWAFA.

Kankindi Anne Lise
Rwakunda Quinta
Christine Mukangoboka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top