Siporo

Bashunga Abouba yamaze gusinyira ikipe yo muri Portugal

Bashunga Abouba yamaze gusinyira ikipe yo muri Portugal

Umunyezamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba yamaze gusinyira umwaka umwe ikipe ya FC Setubal yo muri Portugal.

Tariki ya 19 Mutarama 2022 nibwo uyu munyezamu yafashe rutimikerere yerekeza muri iki gihugu kurangizanya n’iyi kipe aho byavugwaga ko agiye mu igeragezwa ariko akaba ntaryo yakoze.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko yamaze gusinyira iyi kipe ikina mu cyiciro cya 3 amasezerano y’umwaka umwe ariko akaba yari atarahabwa release letter (urupapuro rumurekura).

Amakuru avuga ko nyuma yo kumusinyisha bahise batangira ibiganiro na Rayon Sports ngo abe yarekurwa ndetse amakuru akavuga ko mu gihe baba bishyuye Rayon Sports, umwaka yasinye ushobora kuvamo 2.

Si ikipe ya mbere yo hanze y’u Rwanda yaba agiye gukinira kuko yakiniye ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya ndetse na Buildcon yo muri Zambia.

Bashunga Abouba abaye umunyarwanda wa 3 ugiye gukina muri Portugal, ni nyuma Mutsinzi Ange Jimmy ukinira CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri ndetse na Dylan Maes wakiniye Amavubi U20 ubu akaba akinira Sintrense SAD yo mu cyiciro cya 3.

Bashunga Abouba yamaze gusinyira FC Setubal
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top