Siporo

Eric Nshimiyimana yaruciye ararumira abajijwe ku kirego yatanze muri FERWAFA

Eric Nshimiyimana yaruciye ararumira abajijwe ku kirego yatanze muri FERWAFA

Uwahoze ari umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yaruciye ararumira abajijwe ku kirego bivugwa ko yatanze muri FERWAFA arega AS Kigali kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 18 Ukuboza 2021, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, AS Kigali yahise ifata umwanzuro wo gusezerera umutoza mukuru wayo, Eric Nshimiyimana.

Nyuma yo kumwirukana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, haje amakuru y’uko yaba yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA arega iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Eric Nshimiyimana yaruciye ararumira avuga ko niba bihari ubwo abantu bazabimenya mu minsi iri imbere.

Ati “reka kubera bitaraba ngo bitangazwe ubwo muzabimenya nyuma. Reka dutegereze turebe uko bizagenda.”

Muri 2019 nibwo Eric Nshimiyimana yongeye kugirwa umutoza wa AS Kigali nyuma y’umwaka umwe n’ubundi ayivuyemo imusezereye.

Kuva 2019 kugeza 2021 yahesheje AS Kigali igikombe cya Super Cup cya 2019 atsinze Rayon Sports. Shampiyona ya 2021 yayitwawe na APR FC inganya na AS Kigali amanota ariko babura igikombe kubera ibitego.

Eric Nshimiyimana muri 2008 yari umutoza wa AS Kigali, 2009-2010 Amavubi, 2013-2014 na bwo yari umutoza w’Amavubi, 2014 yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports, muri uwo mwaka yahise yerekeza muri AS Kigali ayitoza kugeza 2018.

Eric Nshimiyimana yanze kugira icyo atangaza ku kirego bivugwa ko yatanze muri FERWAFA
Chelsea yaherukaga gusezerera Real Madrid muri 1/2 cya Champions League y'umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top