Siporo

Hemejwe abakandida ntakuka k’umwanya wa Perezida wa FERWAFA, barahita batangira kwiyamamaza

Hemejwe abakandida ntakuka k’umwanya wa Perezida wa FERWAFA, barahita batangira kwiyamamaza

Uyu munsi nibwo Komisiyo y’Amatoro ya FERWAFA yatangaje urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) azaba tariki ya 27 Kamena 2021, aho yemeje ko Nizeyimana Olivier na Rurangirwa Louis ari bo bakomeza guhatanira uyu mwanya.

Tariki ya 1 Kamena nibwo gutanga Kandidatire byatangiye bisozwa tariki ya 4 Kamena, tariki ya 9 Kamena nibwo aka kanama katangaje abemerewe kwiyamamaza by’agateganyo, aho Nizeyimana Olivier nabo yatanze na Rurangirwa Louis we basanze muri komite yifuza kuzakorana nayo 2 batujuje ibisabwa, bamusaba kubyuzuza ariko na we yari yemerewe. Akaba ari nabo bonyine bari batanze kandidatire.

Uyu munsi mu kiganiro n’itangazamakuru nibwo batangaje abakandida ntakunda bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Bemeje ko n’ubundi aba bakandida ari bo Nizeyimana Olivier na Rurangirwa Louis ari bo bonyine bemerewe guhatana kuri uyu mwanya.

Kuri Rurangirwa Louis waburaga abantu babiri, Kalisa Adolphe akaba perezida wa komisiyo y’amatora, yavuze ko hari igihe runaka bahabwa kugira ngo babuze ariko niyo babuze ntabwo yangirwa kwiyamamaza.

Ati”hari igihe runaka bahabwa kugira ngo babuzuze, ariko niyo bidakozwe muri icyo gihe hari itegeko rivuga ko iyo umukandida yujuje 70% yiyamamaza yazatsinda akazabuzuza nyuma.”

Ubu aba bakandida bemerewe kuba batangira kwiyamamaza guhera k’umunsi w’ejo ku wa Gatandatu, ni mu gihe amatora ateganyijwe tariki ya 27 Kamena 2021 saa 9:00’ kuri Lemigo Hotel.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Rurangirwa Louis:

Mr. Rurangirwa Louis – Perezida
Ms. Kayisime Nzaramba – Visi Perezida
Mr. Ndayambaje Pascal – Komiseri ushinzwe umutungo
Rtd SSP Higiro Willy Marcel – Komiseri ushinzwe umutekano
Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco – Komiseri ushinzwe ubuvuzi
Mr. Nkurunziza Benoit – Komiseri ushinzwe iyamamazabikorwa n’abaterankunga
Mr. Ndarama Mark – Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru
Ms. Mukasekuru Deborah – Komiseri ushinzwe umupira w’abagore

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Mugabo Nizeyimana Olivier:

Mugabo Nizeyimana Olivier - Perezida

Habyarimana Marcel Matiku- Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.

Habiyakare Chantal - Komiseri ushinzwe Umutungo.

Cyamwenshi Arthur - Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.

Gasana Richard- Komiseri ushinzwe Amarushanwa

IP Umutoni Chantal - Komiseri ushinzwe umutekano

Nkusi Edmond Marc- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago

Tumutoneshe Diane- Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.

Uwanyirigira Delphine - Komiseri ushinzwe Amategeko

Lt. Col. Mutsinzi Hubert - Komiseri w’Ubuvuzi

Nizeyimana Olivier yemerewe gutangira kwiyamamaza
Rurangirwa Louis na we yemerewe gutangira kwiyamamaza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top