Siporo

Ijwi rya Jado Castar nyuma y’amezi hafi 10 ryongeye kumvikana kuri Radio, asaba imbabazi umukuru w’igihugu akomoza ku rukundo yeretswe (AMAFOTO)

Ijwi rya Jado Castar nyuma y’amezi hafi 10 ryongeye kumvikana kuri Radio, asaba imbabazi umukuru w’igihugu akomoza ku rukundo yeretswe (AMAFOTO)

Nyuma yo gufungurwa, umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane mu Rwanda, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], ijwi rye yongeye kumvikana kuri Radio maze asaba imbabazi umukuru w’igihugu, Perezida Kagame avuga ko yakoze icyaha kandi Ubutabera bwakoze akazi kabwo.

Uyu mugabo wafunguwe mu mpera z’icyumweru gishize, ni nyuma y’amezi 8 afunzwe aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze.

Uyu mugabo akaba visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), akaba nyiri radio ya B&B FM afatanyije na Bayingana David, uyu munsi taeriki ya 17 Gicurasi 2022 nibwo yagarutse mu kazi.

Jado Castar akigera muri Studio z’iyi Radio akaba yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo abanyarwanda babanye na we mu bibazo yagize ku buryo yumva nta kintu afite yababwira.

Ati “Ntacyo mfite nabwira abanyarwanda cyangwa nabitura ariko ku ruhande rwabo naratunguwe, kuba umuntu yakoze icyaha yiyemerera ariko mukamwumva, mukamuba iruhande muri urwo rugendo, mukamwibahanganisha, mukamusunika mukamwihanganisha, ntimumutererane muri benshi, ntibikuraho ko icyaha kiba cyabaye ariko ibyo nta kiguzi.”

Yakomeje avuga ko hari bamwe bavugaga ko atari akwiye gufungwa kuko yashakiraga abanyarwanda ibyishimo ariko avuga ko ntawukorera abanyarwanda akora icyaha.

Ati “Ariko muri ayo makosa abanyarwanda barakumva rimwe na rimwe hakazamo n’amarangamutima bati ‘ariko uyu muntu ibyo yakoraga, yaharaniraga inyungu z’igihugu, ariko inyungu z’igihugu ntawuziharanira akora icyaha’ ariko ubwo bufasha ntacyo wabugura, narabibonye, ndashimira abanyarwanda kunyumva, ndabashimira kumba hafi, kunsunika muri uru rugendo ku buryo ntafite uko nabashimira.”

Yavuze ko ikintu cyamukomeje cyane kurusha ibindi ari uburyo abanyarwanda babanye na we muri ibi bihe bikomeye kuko mu bunganizi bane yari afite umwe yari yarabaye umunyamakuru ari we Me Ibambe, aho yari ashinzwe kumenya uburyo abanyarwanda, abanyamakuru bafashe ifungwa rye bityo ko yabikoze kandi akabikora neza, uko abantu babyakiriye ni kimwe mu byamukomeje cyane.

Yongeye gusaba imbabazi abanyarwanda ahereye no ku mukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, asaba Imana kumufasha ntazabatenguhe.

Ati “Banyumve kandi banambabarire, nabasabye imbabazi mpereye ku mukuru w’igihugu. Mbashimire ku kunyumva, mbashimire kuri izo mbabazi mbashimire no kumba hafi, narabashimiye cyane igisigaye ni ugusaba Imana sinzabatenguhe.”

Yemeje ko icyaha yashinjwaga yagikoze kandi yacyemeye akanagisabira imbabazi, agakorana neza n’Ubutabera akaba ari nayo mpamvu yagabanyirijwe igihano ariko ngo byinshi kuri iki kibazo bizaguma bimenywe na we kugeza ashyinguwe azajyana nabyo mu mva.

Jado Castar yakatiwe imyaka 2 y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 13 Ukwakira 2021 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze, asanzwe ari visi perezisa wa kabiri ushinzwe amarushanwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).

Castar akaba yarahise ajurira iki gihano yahawe, aho yavugaga ko ibyo yakoze byari mu nyungu rusange atari ize ku giti cye, yasabaga ko igihano cye cyasubikwa cyangwa agacibwa ihazabu kuko n’amategeko arabiteganya.

Urukiko Rukuru rwumvise ubujurire bwe tariki ya 28 Mutarama 2022, urubanza rukaba rusanwa tariki ya 7 Werurwe 2022 aho yagabanyirijwe igihano kiva ku myaka 2 akatirwa amezi 8 icyo gihe yari asigajemo amezi 2 kuko yari amazemo 6.

Uyu mugabo yashinjwaga kuba yarahimbye ibyangombwa byatumye hari abakinnyi bakomoka muri Brazil (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

U Rwanda rwakuwe mu irushanwa ndetse na FRVB ihagarikwa amezi 6 y’agateganyo mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyballl ku Isi (FIVB) yari irimo gukora iperereza neza, muri Werurwe uyu mwaka FRVB yaje gukomorerwa.

Yoneye guhabwa ikaze, asaba imbabazi abanyarwanda na Perezida Kagame
Jado castar avuga ko yatunguwe cyane n'uburyo Abanyarwanda babanye na we mu bihe bikomeye yanyuzemo
Yongeye kumvikana kuri Radio nyuma y'igihe afunzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Banabeza
    Ku wa 19-07-2023

    Jado ni umuvandimwe wange nakomeze kwihangana

IZASOMWE CYANE

To Top