Siporo

Ikinyarwanda aracyumva nubwo avuga amagambo 2, Ishimwe Gilbert wahamagawe mu Mavubi yavuze intego azanye

Ikinyarwanda aracyumva nubwo avuga amagambo 2, Ishimwe Gilbert wahamagawe mu Mavubi yavuze intego azanye

Umukinnyi wa Örebro Syrianska IF mu cyiciro cya 3 muri Sweeden, Ishimwe Gilbert wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko intego azanye ari ugutsindira ikipe y’igihugu ibitego byinshi.

Ishimwe Gilbert w’imyaka 21 akina mu kubiga hagati ariko asatira afasha ba rutahizamu gushaka ibitego, ari mu bakinnyi bashya 5 bahamagawe mu Mavubi ari muri Maroc.

Avuga ko ari umunyarwanda avuka ku babyeyi b’abanyarwanda nubwo aheruka mu Rwanda akiri umwana.

Ati “Mpaheruka ubwo nari umwana, ubwo nari mfite imyaka 2 niba ntibeshye, meze neza ababyeyi banjye ni abanyarwanda, umuryango wanjye uba mu Rwanda, maze igihe ntagerayo ariko dufitanye umubano mwiza.”

Gilbert yavuze ko yasanze ikipe y’igihugu ifite abakinnyi beza, akaba aje guhatana ngo arebe ko na we yabonamo umwanya, yizeye kuzatsindira Amavubi ibitego byinshi.

Ati “Meze neza, yari imyitozo myiza n’abandi bakinnyi ni beza, yari imyitozo myiza. Ku giti cyanjye ntekereza ko nzabigeraho mu ikipe y’igihugu, intego zanjye ni ugukina umupira mwiza, nkatsinda ibitego nkanatanga n’imipira ivamo ibitego.”

Abajijwe niba hari amagambo yavuga mu Kinyarwanda, yagize ati “gatoya (yabivuze uku), nshobora kuvuga ‘urakoze’, ntabwo ari menshi ariko numva byinshi, numva buri kimwe.”

Ishimwe Gilbert ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Maroc aho izakinirayo imikino ya gicuti harimo n’uwa Equatorial Guinea.

Ishimwe Gilbert yavuze ko yiteguye gufasha ikipe y'igihugu
Ikinyarwanda nacyo aracyumva nubwo atakivuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top