Siporo

Jado Castar yafunguwe

Jado Castar yafunguwe

Nyuma y’amezi 8 afunzwe, umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu Rwanda, Bagirishya Jean de Dieu wari wamamaye nka Jado Castar yafunguwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, David Bayingana, inshuti ye y’akadasohoka bakoranye kuva kuri Radio Salus, Radio 10 kugeza bashinze radio yabo ya B&B FM, yamuhaye ikaze.

Tariki ya 20 Nzeri nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Jado Castar wari Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kubera gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze.

Izi mpapuro mpimbano bivugwa Castar yakoze, harimo guhimba email mu izina rya federasiyo ya Volleyball ya Brazil kugira ngo hazanwe abakinnyi bazaza gukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball.

Jado Castar wemeraga ibyaha aregwa, tariki 8 Ukwakira 2021 nibwo yatangiye kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa, urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Tariki ya 13 Ukwakira 2021 nibwo basomye urubanza rwe maze Urukiko rumukatira gufungwa imyaka 2 y’igifungo kidasubitswe ariko akaba yemerewe kujurira.

Jado Castar akaba yarahise ajurira iki gihano yahawe, aho yavugaga ko ibyo yakoze byari mu nyungu rusange atari ize ku giti cye, yasabaga ko igihano cye cyasubikwa cyangwa agacibwa ihazabu kuko n’amategeko arabiteganya.

Urukiko Rukuru rwumvise ubujurire bwe tariki ya 28 Mutarama 2022, urubanza rukaba rusomwa tariki ya 7 Werurwe 2022 aho yagabanyirijwe igihano kiva ku myaka 2 akatirwa amezi 8.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yarahimbye ibyangombwa byatumye hari abakinnyi bakomoka muri Brazil (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

U Rwanda rwakuwe mu irushanwa ndetse na FRVB ihagarikwa amezi 6 y’agateganyo mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyballl ku Isi (FIVB) irimo gukora iperereza neza, yaje gukurirwaho ibihano muri Werurwe 2022 ariko ihanishwa gutanga amande ya miliyoni hafi 130 kubera gukinisha aba bakinnyi.

Jado Castar yarekuwe yakirwa na David Bayingana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top