Siporo

Kimenyi Yves ku kongera guhamagarwa mu Mavubi, icyo azibukira kuri Mashami Vincent

Kimenyi Yves ku kongera guhamagarwa mu Mavubi, icyo azibukira kuri Mashami Vincent

Umunyezamu Kimenyi Yves avuga ko we nta bushobozi afite bwo kwisubiza mu ikipe y’igihugu ariko mu gihe yaba yitabajwe yiteguye guhangana ku bw’igihugu cyamwibarutse.

Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bamaze kuryoherwa n’umwenda w’ikipe y’igihugu inshuro nyinshi aho yagiriyemo ibihe byiza n’ibibi.

By’umwihariko ni umukinnyi mu myaka 3 n’igice Mashami Vincent yari mu ikipe y’igihugu yagiye amwitabaza inshuro nyinshi.

Agaruka kuri uyu mutoza, yavuze ko ari umutoza mwiza wamufashije ndetse akaba amwifuriza kuzahirwa ahandi azerekeza.

“Mashami twarabanye ndumva atari imyaka 3 usa kuko no muri APR FC twarabanye, ni umutoza mwiza, ni umutoza wangiriye icyizere, ndamwifuriza aho agiye bizagende neza kurushaho.” Kimenyi Yves aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

Abajijwe niba yumva yiteguye kugaruka mu ikipe y’igihugu, yavuze ko we nk’umukinnyi yiteguye guhangana ku bw’igihugu cye ariko na none atakwihamagara, byose ngo ni ukubiharira abatoza.

Ati “Ubushobozi bwa mbere abatoza nibo babukubonamo, wowe ushobora kuba wifitiye icyizere ariko umutoza akaba atarakubonaho icyo ashaka, icyo ntegereje ni gahunda y’abatoza, nibangirira icyizere nanjye nzagenda mpanganire igihugu cyanjye.”

Kiemenyi Yves aheruka mu ikipe y’igihugu muri Werurwe 2021 mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ubwo Amavubi yatsindaga Mozambique 1-0 akanganya na Cameroun 0-0.

Kimenyi Yves ngo yiteguye kugaruka mu Mavubi agiriwe icyizere
Yavuze ko Mashami ari umutoza mwiza ndetse amwifuriza amahirwe masa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top