Siporo

Mukobwa niba umukunzi wawe afite iyi mico ntagucike kuko azavamo umugabo uhamye

Mukobwa niba umukunzi wawe afite iyi mico ntagucike kuko azavamo umugabo uhamye

Abahungu benshi bakunze kurangwa n’ingeso zitandukanye kubijyanye n’urukundo nyamara bamwe muri bo uko bitwara ni byo bituma bizerwa cyangwa bagatakarizwa icyizere imbere y’abakunzi babo bikaba byanabaviramo gutandukana burundu.

Iyi nkuru ntabwo itunga agatoki abahungu gusa ahubwo iribanda ku kugira inama abakobwa icyo bagenderaho bahitamo umugabo w’icyitegererezo. Si ibyo gusa kuko iranagira inama abahungu uko bakubaka umubano uhamye n’abakunzi babo

•Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo

Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n’umukobwa gusa; ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose; ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.

•Iteka ahora atekereza uwo akunda

Umusore uhamye burya aba ari n’umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w’icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.

•Yifuza ko buri wese yamenya ko mukundana

Umusore uhamye uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agaho yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.

•Atuma umukobwa yigirira icyizere

Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wawundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n’icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa nawe yikunda birushijeho.

•Ni indakemwa mu mico no mu myifatire

Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y’ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije kuburyo azi kuba m’ubunyangamugayo.

•Ashyira umukobwa mu mishinga ye

Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw’imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mubyo atekereza mu hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza arikumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.

•Ntabwo yiyoberanya

Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo, bakiyerekana nkaho bakunze yewe n’igihe atariko biri. Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by’ukuri. Ntabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe arakaranyije n’umukunzi we.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iradukunda jean poul
    Ku wa 24-05-2023

    Umukobwa wa mwizeye,nacyo utamuha ariko hara ba kobwa bagira iryezo zo gufatafata,ugasanga arimo arakumva ibitekerezo gusa.

  • Safari christian
    Ku wa 10-07-2022

    Ndahari kubwanyu

  • Safari christian
    Ku wa 10-07-2022

    Ndahari kubwanyu

  • UJENEZA Arubrt
    Ku wa 24-05-2022

    Andika Igitekerezo HanoUMUNTUUKUNZWE

  • Ndayizeye seraphine
    Ku wa 15-07-2020

    Mubyukuri mutugezaho inkuru zishimishije natwe tugakuramo inyigisho zidufasha mubuzima bwacu.mukomerezaho.murakoze

  • Ndayizeye seraphine
    Ku wa 15-07-2020

    Mubyukuri mutugezaho inkuru zishimishije natwe tugakuramo inyigisho zidufasha mubuzima bwacu.mukomerezaho.murakoze

To Top