Siporo

Myugariro wa Rayon Sports yamenyeshejwe igihe azamara hanze y’ikibuga

Myugariro wa Rayon Sports yamenyeshejwe igihe azamara hanze y’ikibuga

Myugariro wa Rayon Sports, Ganijuru Elie agomba kumara hanze y’ikibuga byibuze ibyumweru bitatu kubera imvune yo mu ivi yagize.

Tariki ya 8 Nzeri 2022 ni bwo uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi, ni mu mukino ikipe ye ya Rayon Sports yatsinzemo Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona ya 2022-23.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Ganijuru wavuye mu kibuga ku munota wa 74 nyuma yo kugongana na myugariro wa Police FC, Nkubana Marc yavuze ko abaganga bamubwiye ko agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru 3.

Ati “nagize imvune yo mu ivi, birimo biragenda biza. Nzagaruka mu kibuga nyuma y’ibyumweru 3 ni bwo abantu bantegereza.”

Bivuze ko uyu mukinnyi abakunzi ba Rayon Sports bamutegereza hagati mu kwezi gutaha k’Ukwakira ko ari bwo ashobora kongera kugaragara mu mikino ya Rayon.

Ganijuru azagaruka mu kibuga nyuma y'ibyumweru 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top