Siporo

Ni amahirwe gukorana n’abasirikare - umutoza Yves Rwasamanzi

Ni amahirwe gukorana n’abasirikare - umutoza Yves Rwasamanzi

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Yves Rwasamanzi avuga ko ari amahirwe kuba atoza ikipe iyobowe n’abasirikare kuko ifite uko yubakitse uko byagenda kose itazamo akavuyo.

Yves avuga ko yaba umuyobozi w’ikipe ahari cyangwa adahari ngo aherekeze ikipe mu bikorwa bya buri munsi nta kibazo cyabaho, ngo umuyobozi yasanzeho si we ugihari ariko n’uwaje bakorana neza.

Ati "Umuyobozi turamufite ni uko yagize ikibazo cy’inama zijyanye n’akazi ke, ibyo ng’ibyo mbivuzeho ndakeka naba ndengereye akazi kanjye ariko umuyobozi nasenzeho muri Marines njya i Gisenyi si we uhari kuko barasimburana, uwo nasanze yaragiye asimburwa n’undi, na we araza turakorana neza na we haje undi tuzakorana neza."

Yakomeje avuga ko gukorana n’abasirikare ntako bisa kuko amakipe ayobowe n’abasirikare usanga ahagaze bwuma nta kintu kiyanyeganyeza.

Ati "Icyiza cy’ikipe ziyiborwa n’abayobozi b’umutekano zifite ukuntu ziyiborwa neza, usanga zihamye mu makipe yose, nta kavuyo gashobora kubamo, usanga icyo biyemeje bakigeraho, ni amahirwe gukorana n’abasirikare kuruta uko wakorana n’ahandi batari abasirikare."

Yabitangaje nyuma yo kunganya na Gorilla FC ku munsi w’ejo hashize 1-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2021-22.

Ubusanzwe intego ya Marines ni uguhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere ariko igafasha abana b’abanyarwanda kwigaragaza bakabona amakipe yisumbuyeho cyane ko bakinisha Abanyarwanda gusa.

Ngo gutoza ikipe y'abasirikare abafia nk'amahirwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top