Nyuma y’igenda rya Bonnie Mugabe, FERWAFA yabonye umusimbura we na Jules Karangwa yongererwa inshingano
Nyuma y’uko Bonnie Mugabe wari ukuriye amarushanwa muri FERWAFA yeguye ku mirimo ye, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza Nzeyimana Felix nk’ugiye gukurira iri shami.
Nyuma y’imyaka 7 akora muri FERWAFA, Bonnie Mugabe wari ukuriye amarushanwa, mu mpera za Kanama 2020, yafashe umwanzuro wo gusezera mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku mpamvu ze bwite.
Nyuma y’igenda rye, FERWAFA kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2020, yemeje ko Nzeyimana Felix ari we usimbuye Bonnie Mugabe kuri uyu mwanya.
Nzeyimana Felix asanzwe ari umukozi wa FERWAFA aho ari we wari ushinzwe umutekano ku bibuga.
FERWAFA kandi kuri uyu Kane yemeje ko, Jules Karangwa, umujyanama mu by’amategeko yagizwe umuvugizi wa FERWAFA wungirije.
Akaba yemerewe gutanga amakuru y’iri shyirahamwe mu gihe umunyabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis ari we muvugizi w’ishyirahamwe adahari cyangwa akamwunganira.
Ibitekerezo