Siporo

Nyuma y’imyaka 12 ari perezida wa federasiyo ya Karate, Uwayo Theogene yatorewe kuba perezida wa Komite Olempike

Nyuma y’imyaka 12 ari perezida wa federasiyo ya Karate, Uwayo Theogene yatorewe kuba perezida wa Komite Olempike

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi 2020, habaye inteko rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda yo gukora amatora ya komite nyobozi yayo, byarangiye Uwayo Theogene wari perezida wa federasiyo ya Karate wiyimamazaga wenyine atorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda.

Iyi nama yigaga ku ngingo imwe y’amatora, mu mashyirahamwe 34 ayigize hari hitabiriye abanyamuryango 30.

Uwayo Theogene wari perezida wa Karate umwanya yari amazeho imyaka 12, yaje gutorwa n’abantu 56 kuri 56 ni mu gihe yari yaniyamamaje wenyije kuri uyu mwanya.

Akaba agiye kuba perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda mu myaka 4 iri imbere, akaba asimbuye Ambasaderi Munyabagisha Valens uherutse kwegura kuri uyu mwanya.

Umuringa Alice wari muri FRVB ni we watorewe kuba visi perezida wa mbere atowe n’abantu 54 muri 57, yakiniye ikipe ya KVC ndetse n’ikipe y’igihugu y’abagore, akaba yasimbuye Rwemarika Felecite.

Umutoni Salama wavuye mu ishyirahamwe ry’umukino Basketball ‘FERWABA’, ni we wabaye visi perezida wa 2 ku majwi 56/57 mu batoye. Yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball ndetse n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’abagore.

Kajangwe Joseph wari umuyobozi w’akanama k’ubujurire ka FERWAFA, ni we wabaye umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda aho yatowe ku majwi 57/57.

Gakwaya Christian, perezida wa Motor Sports Rwanda yatorewe kuba umugenzuzi mukuru. Yatowe n’abantu 55/55 batoye.

Girimabazi Rugabira Pamela yatowe nk’umujyanama wa Komite Olempike y’u Rwanda, yari perezida wa federasiyo yo koga yatowe ku majwi 54 muri 55 batoye.

Umunyamakuru akaba na perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba siporo mu Rwanda ‘AJSPOR’, Butoyi Jean yagizwe umujyanama wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Uwayo Theogene ni we watorewe kuyobora Komite Olempike y'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top