Siporo

Nyuma y’imyaka 7 Bonnie Mugabe yasezeye muri FERWAFA

Nyuma y’imyaka 7 Bonnie Mugabe yasezeye muri FERWAFA

Nyuma y’imyaka 7 akora mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, Bonnie Mugabe yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu, ni bwo inkuru yamenyekanye ko Bonnie Mugabe yamaze kwandikira ubuyobozi bwa FERWAFA asezera ku mirimo ye ku mpamvu yise ize bwite.

Yari umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, gusa akaba yaratangiye gukora muri FERWAFA ashinzwe itangazamakuru. Nyuma y’uko hagiyeho komite iyobowe na (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène muri 2018, Bonnie yaje guhindurirwa imirimo agirwa ushinzwe amarushanwa.

Asezeye nyuma y’igihe gito asoje kwiga muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza aho yigaga ibiyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru, ni ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Bonnie Mugabe yasezeye muri FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top