Siporo

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya kabiri itsinze Bugesera FC

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya kabiri itsinze Bugesera FC

Police FC ni yo yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku mukino wa nyuma ibitego 2-1, kiba igikombe cya kabiri cy’Amahoro yegukanye mu mateka ya yo.

Bwa mbere mu mateka ya yo, Bugesera FC yari yageze ku mukino wa w’igikombe cy’Amahoro isezereye Rayon Sports, yahuraga kuri Kigali Pelé Stadium na Police FC ifite igikombe cya 2015, yahageze isezereye Gasogi United.

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, watangiranye imbaraga nyinshi, umupira wihuta uva ku izamu rimwe ugera ku rindi, gusa mu minota 10 ya mbere y’umukino nta mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi.

Ku munota wa 20, rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah yabonye amahirwe mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu, umunyezamu Rukundo Onesime awukuramo.

Nyuma yo gukinana neza, Muhadjiri ku munota wa 23 yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 32, Hakizimana Muhadjiri yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Bugesera ariko habura umukinnyi wa Police FC ushyira mu izamu.

Amakipe yombi yagiye agerageza gushaka igitego, ku munota wa 42, Ruhinda Farouk yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Rukundo Onesime.

Ku munota wa 43, Hakizimana Muhadjiri yagerageje gutera mu izamu ariko unyura hanze ya ryo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Ku munota wa 51, Rukundo Onesime yarokoye ikipe ye ubwo yakuragamo umutwe ukomeye wa Tuyihimbaze Gilbert.

Ku munota wa 57, Abedi yahaye umupira mwiza Muhadjiri wahise acomekera Akuki Djibrine na we nta kosa yakoze yahise atsindira Police FC igitego cya mbere.

Police FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Nkubana Marc.

Bugesera FC yagerageje gushaka uko yakwishyura ibi bitego ariko Ruhinda Farouk yishyuramo 1 ku munota wa 85 umukino urangira ari 2-1. Police FC ihita yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2024.

Police FC yegukanye igikombe cy'Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top