Siporo

Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 itsinze Gasogi United

Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 itsinze Gasogi United

Igitego kimwe rukumbi cya Nsabimana Aimable yatsinze Gasogi United cyahesheje Rayon Sports umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro cya 2024.

Gasogi United yari yasezerewe na Police FC na Rayon Sports yari yasezerewe na Bugesera FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, yari yahuriye ku mukino w’umwanya wa 3.

Ni mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Police FC na Bugesera FC uzaba ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yabonye amahirwe ariko ba rutahizamu nka Paul Gomis na Charles Baale ntibayabyaza umusaruro.

Ni na ko ku ruhande rwa Gasogi United, Muderi Akbar na Hakim bagerageje amashoti akomeye ariko umunyezamu Simon Tamale ayikuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Kimwe n’igice cya mbere, igice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gushaka igitego kugeza ku munota wa 88 ubwo Nsabimana Aimable yatsindiraga Rayon Sports igitego cy’intsinzi n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Muhire Kevin.

Mu bagore umwanya wa 3 wegukanywe na AS Kigali yatsinze Fatima ni mu gihe igikombe cy’Amahoro mu bagore cyegukanywe na Rayon Sports yatsinze Indahangarwa.

Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 mu gikombe cy'Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top