Siporo

Seninga Innocent yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo mbere yo gufata umwanzuro wo kujya mu cyiciro cya kabiri

Seninga Innocent yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo mbere yo gufata umwanzuro wo kujya mu cyiciro cya kabiri

Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent avuga ko gufata umwanzuro wo kujya gutoza mu cyiciro cya kabiri ari ibintu byamugoye cyane, gusa na none ngo ushaka kugera kure asubira inyuma.

Seninga Innocent ni rimwe mu mazina azwi kandi akomeye mu batoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, byatunguye benshi ubwo yajyaga gutoza mu cyiciro cya kabiri.’

Muri Gicurasi 2021 nibwo yatandukanye na Musanze FC maze mu Kwakira 2021 ahita agirwa umutoza wa Sunrise FC yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ati “Ntabwo byari byoroshye, ntabwo byari byoroshye ariko burya rimwe na rimwe gutera intambwe imwe usubira inyuma biguha kugira ngo witekerezeho uzatere indi ugana imbere kandi uzakube 2.”

Yakomeje avuga ko kujya gutoza mu cyiciro cya 2 byamushyize ku gitutu ariko bitewe n’akazi arimo gukorayo ubu yumva azagaruka mu cyiciro cya mbere ameze neza.

Ati “igitutu nticyabura, ariko bitewe n’akazi ndimo kuhakorera mu cyiciro cya kabiri, kumara imikino 15 ntaratsindwa byangabanyirije igitutu cyo kuba ntari mu cyiciro cya mbere, ndimo no kucyitegura kuko nzagaruka kandi ndashaka kugaruka ndi Seninga uruta uwa mbere, ufite intego, ushaka kugera kure hashoboka.”

Seninga kuva yafata ikipe ya Sunrise FC ntabwo aratsindwa umukino n’umwe, uyu mugabo yatoje amakipe atandukanye arimo Etincelles, Musanze FC na Police FC.

Seninga Innocent (wa gatatu) mu cyiciro cya kabiri ntaratsindwa umukino n'umwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top