Siporo

Tugomba kwerekana ko hari icyo dushoboye – Umunyezamu Adolphe Hakizimana

Tugomba kwerekana ko hari icyo dushoboye – Umunyezamu Adolphe Hakizimana

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Hakizimana Adolphe avuga ko bahagurutse mu Rwanda bagiye muri Libya kwerekana icyo bashoboye kuko babizi neza ko iyi mikino ari n’imwe mu nzira yo kubafungurira imiryango mu ikipe y’igihugu nkuru.

We na bagenzi be bakaba baraye bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Libya aho bagiye gukina n’iki gihugu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Hakizimana Adolphe akaba avuga ko bahagurutse mu Rwanda bagiye guhangana ndetse bakagaragaza icyo bashoboye.

Ati “Tugomba kwerekana ko hari icyo dushoboye kandi bishobora no kudufasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru rero tugiye hariya tugiye guhangana ku buryo hari ikintu gikomeye tuzagaragaza.”

Yakomeje yizeza abanyarwanda ko bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo babone intsinzi babitezeho.

Ati “Navuga ko umwuka ari mwiza kuko buri umwe arisanga kuri mugenzi we, turumvikana kandi dushyize hamwe muri rusange, ndizeza abanyarwanda ko twiteguye gutanga ibyo dushoboye byose.”

Avuga ko ubuyobozi bubaganiriza buri munsi, bubibutsa ko bagomba kwitanga uko bashoboye kose kuko bahagarariye abanyarwanda babahanze amaso.

Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo Amavubi U23 agera muri Libya ni mu gihe umukino ubanza uzaba ejo ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022 n’aho umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 27 Nzeri 2022 mu Rwanda.

Adolphe yizeje abanyarwanda ko bazatanga ibyo bafite byose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top