Siporo
Umusifuzikazi mpuzamahanga w’umunyarwanda yasezeranye imbere y’amategeko
Yanditswe na
Ku wa || 4264
Mukayiranga Régine, umusifuzikazi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukunze kwitabazwa mu mikino ya FIFA na CAF, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi Ayabagabo Faustin.
Uyu mukobwa usanzwe ari umusifuzi wo ku ruhande, bamwe bakunze kwita ab’igitambaro, muri Gashyantare 2022 nibwo umukunzi we yari yamwambitse impeta amusaba ko bazashyingiranwa.
Nyuma yo kumwambika impeta rero ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2022 basezeranye imbere y’amategeko mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro.
Mukayiranga Régine usifura mu cyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo, yaseranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 3 bari bamaze bakundana.
Yasezeranye imbere y'amategeko na Ayabagabo Faustin
Ababyeyi babo bari baje kubashyigikira
Ni umusifuzikazi mpuzamahanga
Ibitekerezo
Tharciille
Ku wa 2-04-2022Mbifurije urugo ruhire bavandi
Tharciille
Ku wa 2-04-2022Mbifurije urugo ruhire bavandi
Mubera jean bosco
Ku wa 2-04-2022Nibyiza turabashyigikiye imana ibafashe