Siporo

Mutarabwirwa Djabil umutoza mushya wa AS Kigali, Mateso Jean de Dieu yerekwa umuryango usohoka

Mutarabwirwa Djabil umutoza mushya wa AS Kigali, Mateso Jean de Dieu yerekwa umuryango usohoka

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, AS kigali yongereye amasezerano abatoza bayo, Eric Nshimiyimana umutoza mukuru, Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu, mu gihe Mateso wari wungurije yasimbujwe Mutarambirwa Djabil.

AS Kigali ikaba yahisemo kongerera amasezerano y’umwaka umwe abatoza yari ifite ukuyemo Mateso Jean de Dieu umutoza Eric yavuze ko atagikeneye.

Uyu mutoza akaba yahise amusimbuza Mutarambirwa Djabil wari umutoza wungurije muri Kiyovu Sports ariko na we akaba yarasoje amasezerano ye.

Mateso asezerewe muri AS Kigali nyuma y’uko yari yayihesheje igikombe cy’Amahoro cya 2019 atsinze Kiyovu Sports yatozwaaga na Alain Kirasa.

Mutarambirwa Djbail umutoza mushya wungirije wa AS Kigali
Eric Nshimiyimana yongereye umwaka umwe atoza Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top