Imyidagaduro

Sonia Rolland yakusanyije €125.300 yo gufasha Ibitaro by’Akarere ka Musanze

Sonia Rolland yakusanyije €125.300 yo gufasha Ibitaro by’Akarere ka Musanze

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yakoze igikorwa cy’umusangiro cyabereye i Paris gikusanyirizwamo amafaranga azafasha mu kuzamura serivisi z’Ibitaro by’Akarere ka Musanze.

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Ukuboza 2018 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 17 ishize ashinze umushinga witwa ’Maisha Africa’ ufasha abana batishoboye n’ibindi bikorwa.

Sonia Rolland abinyujije kuri Instagram yatangaje ko muri iri joro babashije gukusanya amayero asaga ibihumbi 125 angana na miliyoni zirenga 125 z’amafaranga y’u Rwanda, azagenerwa gufasha Ibitaro by’Akarere ka Musanze.

Yagize ati “Inkunga z’abafatanyabikorwa, abitabiriye n’abitanze zatumye tubona amayero 125.300. Iyi nkunga izafasha mu gusana no gushyira ibikoresho mu serivisi yo kuvura indwara zifata abana bakivuka mu bitaro by’abana by’Akarere ka Musanze mu Rwanda.”

Yavuze ko iyi nkunga yakusanyijwe izifashishwa mu kugura ibikoresho bizifashishwa muri serivisi yita ku bana bakivuka mu bitaro by’Akarere ka Musanze.

Sonia Rolland yakusanyije inkunga izafasha Ibitaro bya Musanze

Mu ntangiriro za 2018, Sonia Rolland washinze Umuryango Maisha Africa yashyize hanze film mbarankuru yise ‘Femmes du Rwanda’. Yahawe igihembo cya Bronze mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Cannes Film Festival.

Umuryango Maisha Africa, ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite amazu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’umunyarwanda.

Umuryango wa Maisha Africa umaze imyaka 17 ushinzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top