Titi Brown yasohoye indirimbo igaragaramo The Ben, Junior Giti, Scovia, Dj Ira, Madederi, Seburikoko... (VIDEO)
Umubyinnyi wabigize umwuga, Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yashyize hanze indirimbo ’Urare’ itaka u Rwanda igaragaramo benshi mu byamamare.
Ni indirimbo yifashishije Peace Jollis, Magna Romeo, Kenny Mirasano, Luna na Fox Makare.
Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 12, baba baririmba basaba abantu kuza gusura u Rwanda kuko rufite ibyiza byinshi.
Ni indirimbo iyo uyumvise ikozwe mu njyana gakondo ariko na none yumvikana mu buryo bugezweho.
Iyi ndirimbo itaka u Rwanda hari aho baririmba bati "Ngwino urare, ngwino urare, ngwino urare u Rwanda ruragendwa."
Mu mashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo benshi mu byamamare mu byiciro bitandukanye, abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru n’abandi.
Mu bahanzi harimo Mariya Yohana, The Ben, Rumaga Jr, Chriss Eazy, Kevin Kade, Papi Clever na Dorcas n’abandi.
Hari abakinnyi ba filime nka Clapton Kibonke, Seburikoko, Madederi, Bamenya, Killaman n’abandi.
Mu bindi byamamare harimo abanyamakuru nka M Irene, Scovia Mutesi, Lucky Nzeyimana harimo kandi Dj Ira, Junior Giti n’umugore we, Miss Kayumba Darina n’abandi.
Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer X, ikaba yaranditswe na; Titi Brown, Niyo Bosco, Diez Dola, Kenny Sol, Emmy Vox na Fox makare.
)
Ibitekerezo
Yuyizere keria
Ku wa 30-06-2026Yes nibyiza ndabakundacyane imana ibakomeze
elias
Ku wa 30-06-2026iyi ndirimbo irarenze kbx
elias
Ku wa 30-06-2026iyi ndirimbo irarenze kbx
Ngabo james
Ku wa 30-06-2026Iyindirimbo ninziza peee
Ngabo james
Ku wa 30-06-2026Iyindirimbo ninziza peee
Ngabo james
Ku wa 30-06-2026Iyindirimbo ninziza peee
-xxxx-
Ku wa 30-06-2026Ibinunibyza
Edinace
Ku wa 30-06-2026Kur ujye juru wa mfurawe
Titi💓💓💓💓💓
Edinace
Ku wa 30-06-2026Kur ujye juru wa mfurawe
Titi💓💓💓💓💓