Ubu igikurikiyeho ni Igikombe cya Afurika - Joy-Lance Mickels bakigera i Kigali nyuma y’urugendo rutoroshye (VIDEO)
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira Sabah, Joy-Lance Mickels bakigera i Kigali yavuze ko ubu ikigiye gukurikiraho ari uko u Rwanda rugomba kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Ni nyuma yo gutsinda Liberia na Cape Verde bakagira amanota 6/6, kuri uyu wa Gatanu ni bwo bageze mu Rwanda, nyuma y’urugendo rurerure
Bakigera i Kigali basanze abantu benshi babategereje, babakirana urugwiro rwinshi cyane, byari ibyishimo bidasanzwe.
Joy-Lance Mickeles yabwiye ISIMBI ko umukino wa Cape Verde wari umukino mwiza kandi intego bayigezeho ubu bakaba bafite amanota 6/6.
Ati "Wari umukino mwiza, mwiza cyane, nishimiye ko twagize amanota 6. Ubu tugiye kwitegura Mali turebe ko nayo twayitsinda, reka twizere ko bizakunda."
Ku kintu kigiye gukurikiraho ku ikipe y’igihugu Amavubi, yagize ati "Ni Igikombe cya Afurika."
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Mbere rukina na Kenya umukino wa gicuti aho byitezwe ko abakinnyi batakinishijwe muri iyi mikino ari bo bazakina.
)
Ibitekerezo