Ubuzima bwa Marcus Hyde, umufotozi bwite w’urugo rwa Kim Kardashian buri mu kaga gakomeye nyuma yo gukora impanuka y’imodoka akameneka umutwe.
Ubu, harakusanywa inkunga yo gufasha umuryango wa Marcus Hyde kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwatuma asubirana ubuzima.
Kim Kardashian n’umugabo we bemeye ko bagiye gutanga ibihumbi 25 yo gushyigikira umuryango mu kuvuza umufotozi wabo. Marcus Hyde amaze iminsi mu bitaro, umutwe we warabyimbye mu buryo bukomeye ndetse kuva yakora impanuka ntabasha kuvuga.
TMZ yatangaje ko Hyde yakoze impanuka mu mpera z’ukwezi gushize. Yarenze umuhanda ubwo yari ageze muri Malibu yitwaye mu modoka ye bwite ya Mercedes, yahise akomereka mu buryo bukomeye cyane ajyanwa mu bitaro kugeza ubu niho akiri.
Uyu mufotozi wabigize umwuga akimara kugezwa mu bitaro umuryango watangiye kubura ubushobozi buhagije bwo kumwitaho bityo hatangizwa ubukangurambaga bwo guhamagarira abantu gutanga inkunga.
Uwari wakoze konti ya GoFundMe yo gufasha Marcus Hyde yavugaga ko hakenewe nibura amadolari ibihumbi icumi. Inkunga ya Kim Kardashian na West yahise irenga amafaranga yari akenewe mu buryo bw’ibanze.
Kuri uyu wa Gatatu, uyu muryango wavuze ko wahisemo gushyira mu ruhame inkunga utanze kugira ngo n’abantu bagire imbaraga zo gufasha umufotozi wabo bityo naramuka akize azabone n’uko atangira ubuzima.
Mbere y’impanuka, Hyde yaherekeje Kim n’umuryango we muri Bali kwifotoza amafoto yagombaga gukoreshwa mu binyamakuru; yanafotoye Kanye West ubwo yamurikaga album ye muri Wyoming.

Ibitekerezo