Imyidagaduro

Umuherwe wo muri Uganda yashituwe n’ubwiza bwa Nyampinga w’u Rwanda

Umuherwe wo muri Uganda yashituwe n’ubwiza bwa Nyampinga w’u Rwanda

Umuherwe uzwi cyane muri Uganda, Frank Gashumba yatunguranye avuga kuri Miss Iradukunda Liliane nk’umukobwa w’ubwiza bwihariye.

Gashumba, akomoka mu Rwanda nk’uko itangazamakuru rya Uganda rikunda kubigarukaho. Ni umwe mu banyamafaranga akaba n’impirimbanyi, ni umucuruzi akagira n’ikigo gikomeye ayobora cyitwa Sisimuka Uganda.

Frank Gashumba ntakunze kugaragara ashimagiza abakobwa by’umwihariko ibyamamare, n’iyo hagize uwo avugaho ahanini aba akebura abatannye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ugushyingo 2018, Gashumba Frank yatunguranye avuga ku ifoto ya Miss Iradukunda Liliane ashimangira ko ‘uyu mukobwa afite ubwiza’.

Ifoto ya Iradukunfda Liliane yashyize kuri Facebook ni imwe mu zo yifotoreje mu Mujyi wa Sanya aho yagiye guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi. Kuri iyi foto, Iradukunda yari yambaye ikanzu nto yirabura n’inkweto ndende zijya gusa ikijuju.

Gashumba ari mu ba mbere bashyize igitekerezo kuri iyi foto. Yavuze mu buryo bweruye ko Nyampinga w’u Rwanda ari “Mwiza cyane!” Chimp Reports yanditse ko bidasanzwe kubona uyu muherwe avuga ibintu nk’ibi ku mukobwa.

Uyu mugabo yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru cyane mu mpera za 2017 kubera iperereza yakorwagaho na CMI. Mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda, azwi nk’umugabo ufuhira cyane umukobwa we Sheila Gashumba usanzwe ari umunyamakuru kuri Televiziyo.

Gashumba yagaragaje amarangamutima ye ku ifoto ya Miss Iradukunda
Ifoto ya Miss Iradukunda Liliane yashituye Gashumba Frank

Ashinjwa kubuza abasore amahwemo iyo hagize uhirahira ngo agirane umubano n’umukobwa we Sheila uri mu bazwi cyane muri Uganda.

Frank Gashumba n'umukobwa we Sheila Gashumba
Sheila Gashumba ni umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Karera
    Ku wa 16-11-2018

    Iyi nyandiko yanyu irimo amakabyankuru ahantui hose. Nanabuze n’ibukuri biyirimo?
    Ngo Frank Gashumba ni umucuruzi ukomeye muri Uganda? Hmmm Ni umurimuruzi usanzwe rwose. Ngo Sisimuka Uganda ni isosiyeti ikomeye muri Uganda? Byibura se mwakoze research ngo umenye Ibyo Sisimuka ikora?
    Ikindi Frank Gashumba nkuko izina rye ribyerekana afite inkonoko mu Rwanda kandi azwiho kuvuga neza u Rwanda no muzindi nzego zitandukanye. Ntagitangaza kirimo kuvuga neza miss Rwanda nkabandi banyarwanda bose! Ikindi kuvuga ko atajys avuga kubandi bakobwa/ abagore, ubwo nuko utamukurikira.

IZASOMWE CYANE

To Top