Uwiringiyimana Albertine uzwi nka Alba wakiniraga APR WVC, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2026 nibwo yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika aho agiye kwiga.
Agiye nyuma y’uko yari yaratangiye umwiherero w’ikipe y’igihugu y’abagore yitegura igikombe cya Afurika aho kuri ubu bidasubirwaho atazaboneka muri iyi mikino.
Alba akaba atazanakinira APR WVC mu mwaka utaha w’imikino kuko amakuru ISIMBI yamenye agiye kwiga kandi aya masomo ashobora kuzamara imyaka itatu.
Alba uzaba ufatanya kwiga no gukina, amakuru avuga ko namara imyaka ibiri, bitewe n’uko yitwaye, visa ye ishobora kongerwa ikagera ku myaka itanu.
Ku kibuga cy’Indege cya Kigali akaba yari aherekejwe n’inshuti ndetse n’abavandimwe.

Ibitekerezo
Banankase Gilbert
Ku wa 29-07-2026A