Imyidagaduro

Umukobwa Harmonize aherutse kuzana i Kigali aratwite

Umukobwa Harmonize aherutse kuzana i Kigali aratwite

Rajab Abdul Kahali[Harmonize], umwe mu baririmbyi ba Wasafi Records aritegura umwana wa mbere agiye kubyarana n’umuzungukazi witwa Sarah baherutse kuzana i Kigali.

Harmonize amaze imyaka itatu yigaragaje nk’umuhanzi w’umunyempano mu muziki wa Tanzania ndetse guhera muri 2016 kugeza ubu yagiye atwara ibihembo bikomeye.

Ubu, umukunzi we Sarah ukomoka mu Butaliyani aratwite ndetse yasohoye ifoto igaragaza ko akuriwe. Yayiherekeje amagambo yumvikanisha ko yishimye, ati “Tuma mwenyura…”

Sarah ubu uri iwabo mu Butaliyani yari amaze igihe kigera ku meza abiri acecetse. Mbere y’uko ajya iwabo hari inkuru zasakajwe ko yatandukanye na Harmonize [benshi bita Konde Boy] kubera uburyo batari bagikururana.

Bongo5 yavuze ko mu kiganiro Harmonize aheruka kugirana na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania , yahakanye yivuye inyuma ibyo gutandukana na Sarah.

View this post on Instagram

Make me Smile👑....Always .K&Q.

A post shared by _SARAH (@sarah__tz) on

Harmonize uvuka mu Ntara ya Mtwara aheruka i Kigali tariki ya 22 Werurwe 2018, yaje aherekejwe n’umukunzi we Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper.

Sarah wa Harmonize ubu ari iwabo mu Butaliyani
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gilbert Vyagizimana
    Ku wa 15-11-2018

    Andika Igitekerezo Hanno Ark Nibyiz Urabona Ingen Sarah Yifotoj Akuriw Akagombakwikuramwo Imyenda Ntabw Bishimishj

  • Evariste Niyonkuru
    Ku wa 14-11-2018

    Nukur Namutware Harmonize Ndamwemera Natware Uwo Mukobw W’umuzungkaz

  • DOLLARS MAN
    Ku wa 14-11-2018

    Armoniz nakomez’akunde uwo mukunziwe! mugir’iyinama ndinkamugenziwe umu musicien muri congo

IZASOMWE CYANE

To Top