Rajab Abdul Kahali[Harmonize], umwe mu baririmbyi ba Wasafi Records aritegura umwana wa mbere agiye kubyarana n’umuzungukazi witwa Sarah baherutse kuzana i Kigali.
Harmonize amaze imyaka itatu yigaragaje nk’umuhanzi w’umunyempano mu muziki wa Tanzania ndetse guhera muri 2016 kugeza ubu yagiye atwara ibihembo bikomeye.
Ubu, umukunzi we Sarah ukomoka mu Butaliyani aratwite ndetse yasohoye ifoto igaragaza ko akuriwe. Yayiherekeje amagambo yumvikanisha ko yishimye, ati “Tuma mwenyura…”
Sarah ubu uri iwabo mu Butaliyani yari amaze igihe kigera ku meza abiri acecetse. Mbere y’uko ajya iwabo hari inkuru zasakajwe ko yatandukanye na Harmonize [benshi bita Konde Boy] kubera uburyo batari bagikururana.
Bongo5 yavuze ko mu kiganiro Harmonize aheruka kugirana na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania , yahakanye yivuye inyuma ibyo gutandukana na Sarah.
Harmonize uvuka mu Ntara ya Mtwara aheruka i Kigali tariki ya 22 Werurwe 2018, yaje aherekejwe n’umukunzi we Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper.

Ibitekerezo
Gilbert Vyagizimana
Ku wa 15-11-2018Andika Igitekerezo Hanno Ark Nibyiz Urabona Ingen Sarah Yifotoj Akuriw Akagombakwikuramwo Imyenda Ntabw Bishimishj
Evariste Niyonkuru
Ku wa 14-11-2018Nukur Namutware Harmonize Ndamwemera Natware Uwo Mukobw W’umuzungkaz
DOLLARS MAN
Ku wa 14-11-2018Armoniz nakomez’akunde uwo mukunziwe! mugir’iyinama ndinkamugenziwe umu musicien muri congo