Imyidagaduro

Umukobwa wo muri Uganda arahabwa amahirwe yo kuba Nyampinga w’Isi

Umukobwa wo muri Uganda arahabwa amahirwe yo kuba Nyampinga w’Isi

Quiin Abenakyo waserukiye Uganda, akomeje kuza imbere mu bakobwa bahabwa amahirwe mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi ndetse arahabwa amahirwe yo kuba yatsinda.

Abenakyo aheruka gutungurana akora amateka atarigeze abaho mu nshuro zose Uganda yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi aza mu bakobwa 30 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.

Ubu, urubuga Missology rusanzwe rusesengura amarushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi, rwamushyize mu bakobwa 20 bashobora kuzavamo Nyampinga w’Isi ndetse ari muri batanu ba mbere kugeza ubu.

Igikomeje kuzamura uyu mukobwa mu bahagaze neza mu irushanwa, ni umushinga yerekanye yakoze nka Nyampinga wa Uganda yita ku bangavu bagiye baterwa inda ubuzima bukababihira.

Ku mwanya wa mbere mu bakobwa bahabwa amahirwe hari Nyampinga wa Nepal Shrinkhala Khatiwada umaze gutwara ibihembo bibiri icya ‘Multimedia challenge’ n’icy’umukobwa wahize abandi mu bwiza bufite intego kubera umushinga we.

Undi mukobwa uri mu bahabwa amahirwe yo gutsinda ni Maëva Coucke wo mu Bufaransa. Uyu aherutse kwegukana igihembo cya Top Model nk’uzi kwiyerekana neza mu mideli.

Abandi baje mu myanya itanu ya mbere harimo Peirui Mao wo mu Bushinwa, Anahi Hormazabal wo muri Chile na we wamaze kwinjira muri 30 bemerewe kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss World. ‘Quiin Abenakyo ushyigikiwe mu buryo budasanzwe iwabo muri Uganda na we arahabwa amahirwe ko ashobora kuba yatungurana akambikwa ikamba.

Quiin Abenakyo waserukiye Uganda ari mu bahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana irushanwa

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 i Sanya aho rimaze ukwezi ribera.

Abakobwa 20 bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba:

1. Nepal – Shrinkhala Khatiwada
2. France – Maëva Coucke
3. China – Peirui Mao
4. Chile – Anahi Hormazabal
5. Uganda – Quiin Abenakyo
6. Korea – Ah Cho
7. Japan – Kanako Date
8. New Zealand – Jessica Tyson
9. Venezuela – Veruska Ljubisavljević
10. Vietnam – Trần Tiểu Vy
11. United States – Marisa Butler
12. Netherlands – Leonie Hesselink
13. India – Anukreethy Vas
14. South Africa – Thulisa Keyi
15. Mexico – Vanessa Ponce
16. Australia – Taylah Cannon
17. Thailand – Nicolene Pichapa Limsnukan
18. Malaysia – Larissa Ping
19. Senegal – Aissatou Filly
20. Indonesia – Alya Nurshabrina

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top